Nyaruguru: Barashima Itangazamakuru ryabakoreye ubuvugizi bagasonerwa umusoro w’inzu

Abatuye mu mudgu wa Sinayi, Umurenge wa Kibeho barashimira Itangazamakuru rya Rwandanews24 ryabakoreye ubuvugizi ku musoro batangaga ku mazu batujwemo mu mudugudu wari ubaremereye, ubu bakaba barasonewe nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Muri Nyakanga 2022 nibwo Rwandanews24 yabagejejeho inkuru yavugaga ko abatujwe mu mudugudu wa Sinayi bishyuzwa amafaranga y’umusoro bitaga ay’umurengera ugereranyije n’amikoro yabo bavuga ko ari macye. Nyaruguru: Abatujwe mu Mudugudu wa Sinayi batishoboye barasaba gusonerwa umusoro w’inzu

Umudugudu wa Sinayi watangiye guturwamo mu 1997, utuzwmo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma wakomeje guturwa n’abantu baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu kugeza nubu haracyaturwa.

Mu mwaka wa 2018 nibwo abatuye muri uyu mudugudu babwiwe ko bagomba kujya batanga umusoro w’amazu batujwemo. Umusoro basabwaga utanga yari 37.000frws.

Ubu akanyamuneza ni kose ku batuye muri uyu mudugudu. Umwe ati: “Kuva mwadukorera ubuvugizi ntabwo baragaruka kutwishyuza, ahubwo mumaze kubitangaza abayobozi baraje baratubwira ngo bamenye ko twabwiye itangazamakuru ko badusoresha. Kuva ubwo ntawagarukanye impapuro zitwishyuza.”

<

Akomeza avuga ko umusoro wari umuremereye kuko atishoboye atunga umuryango we ari uko avuye guca inshuro kuburyo umusoro atarikujya awubona nubwo bamubaragaho ibirarane by’imyaka isaga itatu.

Mu kiganiro kihariye Rwandanews24 yari yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Gashema Janvier yavuze ko bari baramaze kumenya ko hari abaturage bafite ikibazo cyo kunanirwa kwishyura umusoro w’inzu biganjemo abageze mu za bukuru kandi ko barimo kubikurikirana.

Yagize ati: “Ikibazo cy’abaturage bacu biganjemo abageze mu za bukuru batujwe mu Mudugudu wa Sinayi turakizi ndetse no mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenodise yakorewe Abatutsi mu 1994 iki kibazo barakitugaragarije. Abafite amikoro macye bazatwegere nk’ubuyobozi bandikire Njyanama y’Akarere isuzume neza irebe niba badashoboye koko. Abo bizagaragara ko batishoboye bazasonerwa iyo misoro.”

Mu kiganiro kihariye rwandanews24 yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho Nkurunziza Aphrodice, yavuze ko abaturage babarizwa mu kiciro cya mbere batishoboye batuye ahatarebwa n’igishushanyo mbonera cy’umujyi bose basonewe umusoro.

Ati: “Ahatari mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi bo mu kiciro cya mbere barasonewe, ariko Inama Njyanama y’Akarere yemeza ko bitaba rusange ahubwo ko abatishoboye batuye aharebwa n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi bazajya bandika babisaba, hagasuzumwa ubusabe bwa buri muntu niba atishoboye koko agasonerwa umusoro.”

Gitifu Nkurunziza akomeza avuga ko mu nama Njyanama iheruka harimo abaturage ubusabe bwabo bwemejwe bagasonerwa, ndetse bikaba bizakomeza uko abaturage bazajya basaba gusonerwa.

Ibi kandi byemezwa n’umwe mu batuye mu mudugudu wa Sinayi ubarizwa mu kiciro cya gatatu cy’ubudehe, ariko akaba atishoboye. Aganira na Rwandanews24 yagize ati: Abayobozi batubwiye ko abaturage dufite amikoro macye tutabasha kwishyura imisoro ko twandikira inama Njyanama y’Akarere dusaba gusonerwa. Nanditse muri Kanama 2022 nsaba gusonerwa, mu Ugushyingo 2022 baransubije bemera ubusabe bwanjye kuko basanze ntishoboye nubwo mbarizwa mu kiciro cya gatatu.

Umudugudu wa Sinayi wo mu kagali ka Kibeho, Umurenge wa Kibeho watujwemo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hagati y’ umwaka w’ 1996-1997.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.