Mwitandukanye n’abavandimwe badashaka gutahuka mu mahoro – Minisitiri Alfred Gasana

Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu, Alfred Gasana, mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Rubavu mu Mirenge ya Bugeshi na Busasamana ku itariki ya 20 ukuboza 2022 yasabye abaturage kwitandukanya n’abavandimwe babo bari mu mashyamba ya Kongo badashaka gutahuka mu Rwanda mu mahoro.

Minisitiri Gasana yashimiye abaturage kubungabunga umutekano bagezeho babungabunga ibyagezweho barinda ko hari uwabisenya.

Yabibukije ibihe banyuzemo mu myaka ya 1995-1997 ko ntawabashaga guhinga ngo asarure ndetse ngo ibyo yejeje abisangire n’abe kubera umutekano muke waranze iki gice cyari cyarabaye indiri y’abacengezi.

Minisitiri Gasana yagize ati “Muri iyo myaka ndazi neza ko nta buzima bwari buhari, ariko mufatanyije n’inzego z’umutekano tugeze ku rwego rushimishije, aho buri wese akora akazi ke mu mutekano kandi akabasha gusangira n’abe mu mutekano batekereza ahazaza, ari nako bahateganyiriza.”

Minisitiri Gasana yakomeje kubibutsa ko ibyagezweho byose babigizemo uruhare, abasaba kutirara muri iyi minsi mikuru kuko n’ugambirira guhungabanya umutekano aba yumva ko abaturage bahugiye mu minsi mikuru bakibagirwa umutekano.

Minisitiri Gasana yabibukije ko abahungabanya umutekano w’abaturage ntaho bagiye, kabone n’ubwo imbaraga zabo ziri kuyoyoka, abasaba gukangurira abavugana nabo ku babwira bagataha mu mahoro kugira ngo bafatanye kubaka Igihugu, mu gihe abatazava ku izima ngo batahe mu mahoro yabasabye kwitandukanya nabo.

Minisitiri Gasana yabibukije ko bakwiriye kwitandukanya n’abaribo bose bagambiriye gukora ikibi, kabone n’ubwo baba abavandimwe, yanabasabye gukaza ingamba zose zashyizweho zirimo amarondo bicungira umutekano kugira ngo abaturage bazarye iminsi mikuru batekanye ari nako bubaka igihugu.

Ibiyobyabwenge na magendu na byo Minisitiri Gasana yabigarutseho ko bigira ingaruka mbi ku babyinjiza mu gihugu, no ku muryango nyarwanda kuko bigahungabanya umutekano ndetse ko ababicuruza baba batera inkunga FDLR ibihinga ku buryo batazi agasaba ubufatanye bwo kubirandura burundu by’umwihariko abatuye muri iyi Ntara.

Nsengiyumva Alphonse, Umuturage wo mu murenge wa Bugeshi yabwiye itangazamakuru ko umutekano bafite bawukesha kuba baritandukanyije n’abari mu mashyamba ya Kongo.

Ati “Abacengezi bakunze kutwicira umutekano, none twafashe ingamba z’uko n’ubwo baba ari abavandimwe bacu bariyo twakwitandukanya nabo, kubw’umutekano w’Igihugu tugomba kwitandukanya n’abo bavandimwe bashaka kuza kutwicira iterambere tugezeho, abanyuze mu nzira zitemewe nabo iyo bafashwe bashyikirizwa ubuyobozi bukabakurikirana.”

Yaba uyu muturage na bagenzi be bavuga ko batigeze baterwa ubwoba n’amasasu amaze iminsi avugira mu gihugu cy’abaturanyi, kuko bitigeze bibabuza kujya mu mirimo yabo cyangwa ngo baryame umutima utari mu gitereko kubwo kwizera ko barindiwe umutekano.

Ibiyobyabwenge na magendu na byo Minisitiri Gasana yabigarutseho ko bigira ingaruka mbi bigahungabanya umutekano
Abayobozi batandukanye mu ntara y’iburengerazuba bitabiriye uru ruzinduko
Nsengiyumva Alphonse, Umuturage wo mu murenge wa Bugeshi yabwiye itangazamakuru ko umutekano bafite bawukesha kuba baritandukanyije n’abari mu mashyamba ya Kongo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *