Rutsiro: Umuganga afunzwe akekwaho kwinjiza intoki mu gitsina cy’umurwayi

Umuyobozi w’ibitaro bya Murunda yahamije amakuru y’Umuganga tutifuje gutangaza amazina ye, wo mu bitaro ayobora, mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Murunda umaze iminsi mu maboko ya RIB akekwaho kwinjiza intoki mu gitsina cy’umurwayi.

Icyaha akekwaho cyabaye kuwa mu ntangiriro z’uku kwezi, nk’uko amakuru agera kuri Rwandanews24 abivuga.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Yafunzwe ataramara n’ibyumweru bibri mu kazi ko mu bitaro bya Murunda, kuko yari asoje Kaminuza vuba aha.”

Dr. Nkunzimana Jean Pierre, Umuyobozi w’Ibitaro bya Murunda yahamirije Rwandanews24 aya makuru.2

Ati “Umurwayi yaje kwivuza, aje guca mu cyuma (Radilogy) asohotsemo avuga ko yamukoze mu gitsina, kubera mu bitaro hakoreramo RIB yahise ayiyambaza iramutwara ijya kumufunga.”

<

Dr. Nkunzimana akomeza avuga ko atahamya ko aya makosa uyu muganga yayakoze, dore ko yari akiri mushya muri ibi bitaro aboneraho gusaba abakozi kwita ku bakiriya babagana nta kubahohotera ariko barushaho kubahiriza amahame agenga umwuga wabo.

Kuri iki kibazo Rwandanews24 yagerageje kuvugisha Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ntibyadukundira, kuko n’ubutumwa twamwandikiye kuri whatsapp atigeze abusubiza.

Rwandanews24 amakuru yamenye ni uko uyu musore yahise ajyanwa gufungirwa kuri RIB Sitasiyo ya Kayove kuri ubu bakaba baramujyanye gufungirwa kuri sitasiyo ya Gihango, ndetse na dosiye yiwe ikaba yaramaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Andi makuru Rwandanews24 yamenye n’uko agifatwa yahise yemera ko igitsina cy’umurwayi yagikozemo.

Ibitaro bya Murunda mu mezi 10 ashize ubuyobozi bwabyo bwari bwatangarije Rwandanews24 ko bafite aba Dogiteri 10, abaforomo n’ababyaza basaga 65 n’abandi bakozi bafasha mu mirimo ishamikiye ku buvuzi bigaragara ko bakiri bake.

Dr. Nkunzimana Jean Pierre yahawe kuyobora ibitaro bya Murunda mu kwezi kwa 8
Ibitaro bya Murunda biherereye mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Murunda

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.