Huye: Bamwe mu babwiwe ko batabasha korora inka barasaba amatungo magufi

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Huye batishoboye bavuga ko gahunda ya girinka munyaranda itabagezeho kandi Umukuru w’Igihugu yaragitangije igenewe abatishoboye, ariko bakabwirwa ko batabasha korora inka none barasaba ko bakorozwa amatungo magufi nk’uko abaganiriye na Rwandanews24 babivuga.

Umuturage wo mu kagali ka Rukira, umudugudu w’Agasharu ni ume mu babwiwe ko atabasha korora inka ariko abihakanirwa yarabanje kuyemererwa.

Ati: “Mu myaka itatu ishize nemerewe inka muri gahunda ya girinka munyarwanda ndetse bampa n’ibishyimbo by’ubwatsi bigenewe amatungo ndabitera kuko n’ikiraro nari naracyubatse. Nategereje inka ndaheba, baza kumbwira ko ngo babonye ntayishobora. Niba ntayishoboye bazampe amatungo magufi kuko ubwatsi nahinze bwapfuye ubusa bituma nsonza bitewe n’uko nta myaka nahinzemo.”

Akomeza avuga ko gahunda ya girinka munyarwanda itagenze uko Umukuru w’Igihugu yayigennye kuko ngo bipfira mu nzego z’ibanze bakavuga ko nta kibazo kirimo kandi abo yari igenewe itarabagezeho.

Sibomana we atuye mu mudugudu wa Nyanza. Ati: “Njyewe ntuye mu mudugudu w’abasigajwe inyuma n’amateka. Gahunda ya girinka tuyumvana abaturanyi bifite kuko nta muntu utishoboye wasanga yayihawe. Iyo bigeze ku basigajwe inyuma n’amateka biba umugani kuko batubwiye ko tutabasha korora inka, ariko niba tudashoboye inka nibaduhe amatungo magufi nk’ihene kuko ihene ntigora ntan’icyo iruhijeho kuburyo nazo bazitwima.”

Akomeza avuga ko hari gahunda nyinshi zitabageraho bakabwirwa ko abasigajwe inyuma n’amateka zitabagenewe.

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko, we aganira na Rwandanews24 yagize ati: “Ku myaka yanjye nkeneye inka yo kumfasha kubona amata kugirango ngire amasaziro meza nk’uko Perezida Kagame yabinteganyirije, ariko abayobozi bambwiye ko inka ntayishobora. Niba banyimye inka yo kunkamirwa, nibampe ihene inkure mu bwigunjye ijye impa n’ifumbire byibura nimpinga nizereko nzaneza.”

Gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu mwaka wa 2006. Nubwo bamwe bavuga ko itabagezeho kandi bari bayikeneye bakaba batarabasha kwigobotora ubukene, abo iyi gahunda yagezeho bavuga ko yatanze umusaruro ugaragara kuburyo bamwe muri bo bari abakene ubu ari abakungu bavuga rikumvikana aho batuye.

Mu ruzinduko Abadepite baherutse kugirira mu turere twose tw’ Igihugu basura abaturage mu rwego rwo kureba ibibazo bafite, ku isonga gahunda ya girinka munyarwanda Abadepete bagaragarijwe ko irimo ibibazo mu turere dutandukanye, bituma basaba inzego bireba kubikurikirana bagakemura ibibazo biri muri iyi gahunda ya girinka munyarwanda.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *