Bernard Arnault w’imyaka 73 n’umuryango we nibo bayoboye urutonde rw’abatunze agatubutse ku isi, aho batunze akayabo ka miliyari 188.6 z’amadorari y’amerika nk’uko forbes magazine ibitangaza.
Bernard Arnault, umuturage wo mu gihugu cy’ubufaransa, ubutunzi bwe abukomora kuri LVMH empire igizwe n’inzu 70 zo kumurika imideri no gucuruza ibikesha uruhu, aho ari nawe ufite inzu yamenyekanye nk’ikora imyenda y’ikirango cya Louis Vuitton na Sephora.
Abana bane ba Bernard Arnault muri batanu yabyaye bose bafite akazi muri LVMH empire aribo Frédéric, Delphine, Antoine na Alexandre.

Bernard Arnault kuri uyu mwanya akurkiwe n’umunyamerika wavukiye muri afurika y’epfo agakurira muri California, Elon Musk utunze akayabo ka miliyari 176.8 z’amadorari y’amerika.

Kuri uru rutonde rwa forbes dusangaho abagabo bagiye bamenyekana cyane no mu myaka yatambutse aho ku mwanya wa gatatu haza umugabo w’umuhinde witwa Gautam Adani, ku mwanya wa kane turahasanga Jeff Bezos nyiri Amazon, ku mwanya wa gatanu haza umugabo witwa Warren Buffet w’imyaka 92 nyiri Berkshire Hathaway atuye muri Omaha, Nebraska, ku mwanya wa gatandatu hakaza Bil Gates w’imyaka 67 nyiri Microsoft atuye muri Medina i Washington.
Ku mwanya wa karindwi tuhasanga Larry Ellison nyiri oracle akaba atuye ku kirwa cya Lanai, muri Hawaii, ku mwanya wa munani tuhasanga umuhinde Mukesh Ambani w’imyaka 67 akaba atuye Mumbai.
Ku mwanya wa cyenda iki kinyamakuru cyashyizeho Steve Ballmer wanabaye CEO wa Microsoft w’imyaka 66 akaba atuye muri Hunts Point, Washington, ku mwanya wa cumi iki kinyamakuru cyashyizeho Larry Page stepped w’imyaka 66 akaba n’umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Google akaba atuye Palo Alto muri California.



