Abo mu muryango wa Habiyaremye Mussa usanzwe ari Perezida w’isoko ryambukiranya imipaka rya Nkora umaze iminsi 18 afungiye mu kigo cy’inzererezi cyo mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro baramutabariza basaba ko yafungurwa akaza kwita ku muryango. Ubuyobozi bw’akarere bwararuciye burarumira.
Isoko rya Nkora riherereye mu murenge wa Kigeyo, mu kagari ka Nkora ku nkombe z’ikiyaga cya Kiv, rirema kuwa kabiri no kuwa gatanu, rikaremwa n’abiganjemo abakongomani baturuka ku Ijwi na Goma.
Habiyaremye Mussa yatawe muri yombi kuwa 25 ugushyingo 2022, afunganwa n’undi mucuruzi witwa Barigora waje kurekurwa undi agasigara mu kigo cy’inzererezi.
Uwamahoro Afissa, umufasha wa Habiyaremye Mussa mu kiganiro yahaye Rwandanews24 yavuze ko ibyakorewe umugabo we bisa nko kumushimuta cyangwa kwihorerwaho n’abayobozi.
Ati “Bamutwaye ndi kwa muganga nagiye kubyara, kuri ubu ntarabasha kubona uwo yibarutse, arinjye n’abana bakuru tubayeho nabi, kukoniwe wagombaga kuducira inshuro none n’abana bakuru abri kwiga nabi. Byabaye nk’abaje gushimuta, bahita bafata bajugunya mu kigo cy’inzererezi. Tukaba dusaba ubutabera kuko byaturwaje umutima nimba hari n’icyo aregwa tukakibwirwa.”
Uwamahoro Afissa, abajijwe nimbi azi ibyo umugabo we azira yagize ati “Numvishe ko ari ibintu byambutse mu bwato bizanwe n’abakongomani barabimwitirira. Dore ko byabaye afite ibibazo kuko yari yumvishe bampaye ibitaro kandi agomba kugira ibyo anyoherereza atabyiteguye. Dusanga yaragurishijwe n’abayobozi kuko bisa nk’aho babifitemo inyungu, numva ko nta muyobozi uramugeraho kandi uwo bafunganwe agiye kumara icyumweru afunguwe.”
Akomeza agira ati “Nta bintu basanze munzu ye, kandi twumvishe amakuru ko abakongomani bemerewe kujya baza bagacuruza ibintu byabo rero sinibaza impamvu ariwe wo kubizira. Byarantunguye mbonye amaze iminsi ingana itya mu nzererezi, abana 3 ntibari kwiga neza n’uwa kane nabyaye adahari akeneye kubona se.”
Kuwa 28 ugushyingo 2022, umunyamakuru wa Rwandanews24 yahamagaye Murekatete Triphose, umuyobozi w’akarere ka Rutsiro ntiyafata terefone amwandikira ubutumwa bugufi amubaza icyaba cyajyanye perezida w’isoko mu nzererezi arabusoma araruca ararumira.
Intego ya Leta ku bigo by’inzererezi ni ukugorora.
