Mu rukerera rwo kuri uyu wa 10 ukuboza 2022 mu karere ka Rubavu habereye impanuka ikomeye.
N’impanuka yabaye mu masaha ya saa kumi n’imwe mu murenge wa Gisenyi, akagari ka Nengo ho mu mudugudu wa Nyabagobe ku muhanda wo kwa Gacukiro werekeza kubitaro bya Gisenyi.
N’impanuka yakozwe na Fuso ifite purake RAC 209 B.
CIP. Mucyo Rukundo, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba yahamirije Rwandanews24 aya makuru.
Ati “N’imodoka yari itwaye imyembe iyijyanye muri Congo, yakoze impanuka izize kubura feri igonga igipangu cy’ibitaro bya Gisenyi, batatu muri bayirimo barapfa abandi babiri barakomereka.”
Amakuru Rwandanews24 yamenye ni uko yari itwawe na HakorimanaAlbert wahise apfa.
Abandi bapfuye harimo Habarugira Rajab n’undi mubyeyi wari upakije umuzigo w’imyembe.
Abakomeretse ni Nsabimana Jean Pierre, umukanishi w’iyi modoka na Niyonzima Irene wakoraga kuri iyi modoka nka Kigingi.
Umuhanda winjira mu mujyi wa Gisenyi ukunze kubonekamo impanuka z’imodoka bitewe no kubura feri.
Kubera impanuka nyinshi ziterwa n’imodoka zikorera imizigo, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwari bwateganyije gukora undi muhanda unyura ku murenge wa Rugerero ugatunguka mu mujyi wa Gisenyi, aho byateganywaga ko wo utamanuka cyane bikaba byagabanya impanuka ziterwa n’imodoka zikorera imizigo.
N’ubwo uyu muhanda ubu watangiye gukorwa, ubuyobozi busaba abatwara ibinyabiziga byikorera imizigo kubanza guhagarara no kugenzura ibinyabiziga mbere yo kwinjira mu mujyi wa Gisenyi.


