Rubavu: Ibibazo byagaragajwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi byavugutiwe umuti

Bimwe mu bibazo byagaragajwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bikibangamiye imibereho y’abatuye umurenge wa Cyanzarwe ho mu karere ka Rubavu, Chairman w’umuryango muri aka karere yavuze ko byavugutiwe umuti kandi ko minsi mike bizaba byarabaye amateka.

Ibi Kambogo Ildephonse, Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Rubavu yabigarutseho kuri uyu wa 10 ukuboza 2022 ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 35 umuryango FRR Inkotanyi ushinzwe. Umuhango ukaba wahujwe no kurahiza abanyamuryango bashya 80 no kuremera abatishoboye.

Kambogo ati “Ku bibazo bikibangamiye iterambere n’imibereho by’abatuye uyu murenge batugejejeho harimo ikibazo cy’umuhanda Rubavu-Kabuhanga ukaba ari umwe mu mihanda Perezida Kagame yemereye abaturage, inyigo yararangiye turaza kubaza aho bigeze kugira ngo tuzabimenyeshe abanyamuryango.”

Kambogo akomeza avuga ko abanyamuryango ba Cyanzarwe kuba bagaragaje ko babangamiwe no kutagira umupaka ubahuza na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bibangamiye urujya n’uruza n’ubuhahirane, dore ko kuva Cyanzarwe ujya ku mupaka muto wa petite bariyeri harimo ibirometero birenga 35, akomeza avuga ko bo n’inzego bafatanya bahasuye aho wajya kandi hashimwe ko wahajya.

Kambogo yakomeje avuga ko ku bindi bibazo bibangamiye abanyamuryango bo muri uyu murenge harimo ikibazo cy’abaturage batujwe ahazwi nko mu mbaho bimuwe muri Pariki ya Gishwati ndetse n’abirukanwe na Leta ya Tanzania, aba bose kubera amazu yari yaratangiye kubasaziraho ubuyobozi bwatangiye kuyasana, nyuma uko ubushobozi buzajya buboneka bazabubakira amazu mazima.

<

Kambogo yasabye abanyamuryango bashya kugira uruhare mu guhangana n’ibibazo bibangamiye abaturage, kuba maso no kwicungira umutekano kuko ari zimwe mu ndangagaciro zikwiye kubaranga,

Ntahomvukiye Theoneste, Chairman w’umuryango RPF Inkotanyi mu murenge wa Cyanzarwe avuga ko harahijwe abanyamuryango bashya 80 bakanaremera abatishoboye.

Ati “Harahijwe abanyamuryango bashya 80 basanga abandi 568 baherukaga kurahizwa muri uyu mwaka, kuva umwaka watangira abanyamuryango bamaze kuremera imiryango itishoboye inka 8 mu gufasha umurenge guhangana n’igwingira n’imirire mibi kugira ngo zijye zibakamirwa, twishyuye kandi amafaranga 1,800,000 frw abatishoboye muri Mutuelle de sante.”

Ntahomvukiye kandi avuga ko hari amafaranga 1,500,000 frw yakusanyijwe ngo abapfakazi babiri bazubakirwe.

Ntahomvukiye yaboneyeho kugaragariza ubuyobozi ibibazo bikeneye gukorerwa ubuvugizi kuko bibangamiye imibereho myiza y’umuturage bigaruka ku baturage batuye mu mbaho batujwe na leta harimo (Abavuye mu nkengero za Gishwati n’abavuye Tanzania), basabye gushyirirwaho umupaka muto muri uyu murenge ubahuza na DRC.

Muri uyu mwaka amazu 22 arimo gusanwa muri uyu mudugudu wo mu mbaho n’ubwo urugendo rukiriri rurerure ku baturage kuko yose azasanwa.

Mu karere ka biteganyijwe ko muri uyu mwaka bazubakira imiryango isaga 250 itagira aho ikinga umusaya ndetse bakaba bazabigeraho bafatanyije n’abafatanyabikorwa.

Kambogo Ildephonse, Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Rubavu yagabiwe n’abanyamuryango icumu n’ingabo mu kumwereka ko biteguye guhangana n’umwanzi w’u Rwanda
Inka 4 zaremewe abo mu miryango itishoboye

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.