Ku mugoroba wo ku cyumweru, tariki 04 ukuboza 2022 mu kigo cy’ishuri cya ESG hasanzwemo imbunda iri kumwe na magazini 3 zirimo amasasu.
Rwandanews24 nyuma yo kumenya amakuru y’uko iyi mbunda na magazini byahise bijyanwa ku cyicaro cya Polisi, Regiyo y’uburengerazuba yaganiriye na CIP. Mucyo Rukundo, Umuvugizi wa Polisi muri iyi ntara maze aduhamiriza aya makuru.
Ati “Nibyo koko mu kigo cy’ishuri hasanzwemo imbunda yo mu bwoko bwa AK47 na magazini bikekwa ko byashyizwemo (muri purafo) y’amacumbi y’abarimu mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.”
CIP. Mucyo akomeza avuga ko nyuma yo kuyikuramo mu kigo cy’ishuri nta gikuba cyacitse, aboneraho gusaba n’abandi baturage bose baba bazi ahari imbunda ko batanga amakuru ku nzego z’umutekano zikajya kuzikurayo.
Uwimana Jean Paul, Umuyobozi ushinzwe amasomo muri iki kigo cya E.S Gisenyi avuga ko kuwa gatandatu atari mu kigo maze abana bamuhamagara bamubwira ko bataye urufunguzo rw’icyumba bararamo agafata umwanzuro wo kunyura muri parafo kugira ngo urugi arwicire imbere aribwo yageze muri parafo agasangamo imbunda akabimenyesha abashinzwe umutekano.
Yagize ati “Ubwo nasangaga abana bataye urufunguzo, ku cyumweru nafashe umwanzuro wo kunyura muri parafo kugira ngo mbafungurire, rero nahise nsangamo imbunda na magazine 3 zirimo amasasu, twahise duhamagara inzego zishinzwe umutekano zirabijyana ari nazo mwabaza amakuru arambuye.”
Yakomeje avuga ko iyi mbunda yarishaje ngo kuko yari yaracitse ikibuno ndetse yaranatonze umugese.
Yakomeje avuga ko izi nzu zo muri iki kigo zabayemo abasiviri batandukanye kuva Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 yarangira, akaba ari nayo mpamvu bakeka ko iyi mbunda yaba yarasizwemo icyo gihe.

