Rubavu: Turikumwe ukomoka Rutsiro yapfuye urupfu rw’amayobera

Turikumwe Assouman bivugwa ko akomoka mu karere ka Rutsiro yapfuye urupfu rw’amayobera mu karere ka Rubavu, umurenge wa Nyamyumba, akagari ka Busoro ho mu mudugudu wa Kiguri .

Ibi byabaye kuri uyu wa 04 ukuboza 2022 mu masaha y’umugoroba.

Turikumwe Assouman bivugwako bivugwa ko yaramaze iminsi avuye muri Transit center ya Kanzenze.

Murindangabo Eric, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba yahamije aya makuru.

Ati “Turikumwe nibyo koko yaguye kwa nyina wabo witwa Nyirarukundo Speciose, bavuga ko yageze muri urwo rugo ameze nabi cyane akihagera ahita apfa, yahageze avuye mu mujyi wa Gisenyi yaramazemo iminsi nyuma yo kuva mu kigo kinyuzwamo abantu by’igihe gito b’imico mibi (transit center ).”

Murindangabo akomeza avuga ko nyuma yo gusanga nta muntu waba yamwishe umurambowa nyakwigendera wari ugiye guhita ushyingurwa.

Ibiro by’akarere ka Rubavu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *