Bamwe mu bakozi b’akarere ka Rutsiro bahagaritswe ku mirimo yabo by’igihe gito badahembwa, abarimo Bizimana Fidele, wari umukozi muri biro by’inama njyanama na Kubwimana Ildephonse, Agoronome w’umurenge wa Boneza birukanwa burundu baravuga ko bazize akarengane no kuyobozwa igitugu.
Ibi byabaye kuri uyu wa 01 ukuboza 2022, ubwo aba bakozi bahabwaga amabaruwa abirukana abandi abahagarika by’agateganyo.
Nyirakamineza Marie Chantal, Umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Rutsiro yahamirije Rwandanews24 aya makuru.
Ati “Nibyo koko abakozi bamwe bahagaritswe ku mirimo by’igihe gito abandi barirukanwa burundu bazira amakosa yo mu kazi. Mbere yo kwirukanwa babanjije kunyuzwa mu kanama gashinzwe abakozi kabanza gusesengura amakosa yabo iriya rero akaba ariyo myanzuro yavuyemo.”
Nyirakamineza akomeza avuga ko n’ubwo hari abandi bakozi baherutse guhagarikwa ntawigeze abagezaho ubujurire bivuze ko amakosa abakozi baba bahaniwe baba bayemera.
Bizimana mu kiganiro yahaye Rwandanews24 yavuze ko azize akarengane.
Bizimana waherukaga guhagarikwa by’igihe gito yavuze kandi ko azize ubutumwa bw’akazi yaherukagamo mu mujyi wa Kigali, ibyo asanga ari akarengane kandi akaba yiteguye kurega akarere.
Nubwo nta mukozi wo muri aka karere werura ngo abivugire kuri mikoro amakuru Rwandanews24 yamenye aravuga ko Bizimana amaze iminsi arimo kugendwaho n’uwitwa Habinshuti Felecien, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutegetsi n’imicungire y’abakozi no kuba abakozi batishimye kubera icyo bite kuyobozwa igitugu.
Ibi Habinshuti Felecien, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutegetsi n’imicungire y’abakozi avugwaho bizamo ko hari bamwe mu bakozi b’igitsina gore ahoza ku nkeke, biri mu byigeze kugarukwaho na Gatabazi Jean Marie Vianney wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu nama yagiranye n’abakozi b’akarere amucyebura ubwo yasuraga aka karere.
Kubwimana Ildephonse, Agoronome w’umurenge wa Boneza nawe wirukanwe burundu mu kiganiro na Rwandanews24 yavuze ko ataragerwaho n’ibaruwa imwirukana ariko ko nimugeraho yiteguye kurega akarere.
Ati “Igihe nakwakira ibaruwa niteguye kugana inzego zose zamfasha kugera ku butabera burambye, kuko aka ni akarengane gusa ibaruwa sindayibona.”
Abakozi bahagaritswe by’igihe gito harimo Karegeya Mathieu Gitifu w’akagari bavuga ko yahimbye kashe wahagaritswe amezi atatu, Bembereza Issa, wahagaritswe amezi abiri na Ndabaga Walda wahagaritswe ukwezi kumwe.
Muri aka karere hamaze iminsi havugwamo umwuka mubi mu bakozi, haherukaga kwirukanwa Ngendahimana Jacques wari ushinzwe ubugenzuzi bw’uburezi mu murenge wa Ruhango na Uwambajimana Charles wari umuyobozi w’ishuri rya Bitenga B muri uyu murenge bivugwa ko bashyizweho igitutu ngo begure.
Hari kandi andi makuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko muri komite nyobozi y’aka karere harimo umwiryane no kwishishanya bijyana no kudasenyera umugozi umwe, ibyo bamwe basanga ari imwe mu mbarutso ituma aka karere kaza inyuma muri raporo ya RGB iheruka ku mitangire ya serivisi, dore ko kabaye aka 27 mu turere 30 tw’u Rwanda, kaba akanyuma mu Ntara y’iburengerazuba.

Umuhanda Rutsiro kazabe ko ntacyo muwutubwiraho bimeze gute
Tubashimiye amakuru mutugezaho
Murakoze
Eric nanone,Wamunyamakuru udafite akenge? Sha wowe uraciriritse nanjye wumucuruzi naguhemba ukajya wandika ibyo ngutumye 😂😂😂 Ese wishyurwa gute masha 🤢 Inkuru zawe biragaragara ko uwo muyobozi wamwibasiriye ugirango umubuze umugati 😤😏 Uzapfa wumve
Rwanda news24 ndabona mukwiriye ingando kuko icyo mwita igitugu ntacyo tubona cyane ko uRwanda rwubu buri wese abazwa ibyo akora (accountability)kwibasira ubuyobozi ndumva ari ntacyo byabagezaho.