Kanini Janvier wo mu karere ka Nyabihu, Umurenge wa Bigogwe ho mu kagari ka Arusha, umudugudu wa Arusha arashinja ubuhemu kampani y’abashinwa itunganya imihanda muri Gishwati ubuhemu. Ubuyobozi bw’akarere bwaruciye burarumira.
Mu kiganiro cyihariye Kanini yahaye Rwandanews24 yavuze ko yagerageje no kwiyambaza ubuyobozi bw’akarere ngo bumurenganure bukamutera utwatsi none n’umuryango we bakaba babayeho nabi.
Ati “Kampani y’abashinwa (china road) ikora umuhanda Mizingo-Arusha-Gatindori-Masha yamennye ubutaka mu isambu yanjye tugirana amasezerano y’ubwoko bw’ubutaka bazamenamo kuko dusanzwe tuyihinga, kandi banyijeje ko bazatunganaya amaterasi yo mu isambu yanjye bakayisubiza uko bayisanze, twagiranye amasezerano yanditse ariko bitarenze icyumweru barayatandukira, kuko bamennyemo amabuye n’igishonyi kandi atari byo twavuganye.”
Kanini akomeza avuga ko yegereye ubuyobozi bw’umurenge ashimyeho abashinwa kumvikana birananirana, aramwandikira amwohereza kuri gitifu w’akarere ka Nyabihu, none akaba amaze ibyumweru bisaga 4 abatabaje atarafashwa kandi isambu ariyo yari imutunze n’umuryango, akaba asanga ubuzima bugiye kuba bubi kuko isambu ariyo yari ibabeshejeho.
Kanini akomeza avuga ko ibyamukorewe ari ubuhmu kuko isambu ye bayishe burundu akaba yaritakarije icyizere cyo kubaho, akaba asaba ko inzego z’ubuyobozi yatabaje zaza zikayigenera agaciro k’amafaranga yo kumubeshaho kuko umurima we wwamubeshagaho wangirijwe burundu.
Abakozi ba china road ntibabashije kwitaba terefone kugeza ubwo twasohoraga iyi nkuru.
Kuva kuwa kabiri w’iki cyumweru mu nshuro zosse Rwandanews24 twagerageje guhamagara MUKANDAYISENGA Antoinette, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu araruca ararumira dore ko atiyigeze abasha kwitaba terefone ye ngendanwa cyangwa ngo asubize ubutumwa twamwandikiye kuri WhatsAp.
Twagerageje guhamagara kandi, NSABIMANA Cyprien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere nawe araruca ararumira.



