Abasigajwe inyuma n’amateka bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga kuko imvura ibanyagira kandi bari mu nzu bitewe n’uko amategura amaze igihe gisaga imyaka 30 basakaje yamenaguritse bakaba bavirwa nk’uko abo mu murenge wa Huye baganiriye na Rwandanews24 babivuga.
Nyandwi ati: “Ikibazo cyacu nta muyobozi utakizi uko basimburana buri wese agenda kizi. Ubu ikibabaje ni uko tunyagirwa abafite abana bato barimo n’impinja bakarwara kubera kunyagirwa igihe kinini.”
Akomeza avuga ko imvura imaze iminsi igwa yose yabanyagiye kuko ntaburyo bundi bafite bwabafasha kuyugama.
Mugenzi we ufite umuryango w’abantu batanu, we avuga ko bimaze kumurenga.
Ati: “Umubyeyi wese yakumva akababaro kanjye kuko mfite abana batatu barimo n’uruhinja bahetse. Tuba mu nzu idasakaye kubera ko zubatswe kera tuzubakiwe n’umugiraneza none twabuze ubundi bufasha bw’uko twabona isakaro n’inzugi ngo tureke kuba muri hangari.”
Akomeza avuga ko hashize imyaka irenga 10 babwirwa ko bazubakirwa, ariko byaheze mu magambo habe n’umwe wabonye icumbi kuburyo byabaha icyizere cy’uko n’abandi bazagerwaho.

Amakuru Rwandanews24 yamenye ni uko izi nzu abasigajwe inyuma n’amateka bazitujwemo mu mwaka w’ 1988 bazubakiwe n’umugiraneza w’upadiri, ariko ngo mu myaka isaga 30 zimaze amategura zasakajwe n’inzugi zakingishijwe nibyo bikirirho, akaba ari yo ntandaro yo kunyagirwa kuko amategura yamenaguritse.
Aba basigajwe inyuma n’amateka bavuga ko ikibazo Atari uko badafashwa, ahubwo imbogamizi ikomeye ari ubukene bwibasiye imiryango yabo kuburyo kubwigobotora byababereye ikibazo kibakomereye.
Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye aba basigajwe inyuma n’amateka batuyemo, yavuze ko iki kibazo atari akizi.

Ati: “Murakoze kubw’amakuru muduhaye, tugiye kubikurikirana turebe icyo bafashwa.”
Ikigo gikora ubushakashatsi kikanakora isesengura kuri politike za leta cyakoze ubushakashatsi ku ngaruka z’icyorezo cya COVID-19, ku mibereho y’ingo ku buryo babukoreye mu turere 3 tugize Umujyi wa Kigali n’Imijyi 6 yunganira Umujyi wa Kigali habazwa ingo 2053.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwerekana ko 50% by’ingo 2053 zabajijwe, abaziyoboye batakaje akazi. 58% by’abayoboye izo ngo bavuze ko ubuzima bwahenze cyane kurenza ubushobozi bwabo, naho 62% by’ingo zabajijwe bagize igabanuka rikomeye kubyo binjizaga nk’ingo.

Uwayoboye ubu bushakashatsi, Dr. Jean Baptiste Nsengiyumva avuga ko uturere twa Rusizi, Rubavu na Nyarugenge aritwo twagaragaje ingaruka nyinshi cyane kurenza ahandi.
Muri rusange ingo zigera kuri 24% by’izabajijwe zagize igabanuka rikabije ry’amikoro yo guhaha kuburyo ingo zahuye n’ikibazo gikomeye cy’igabanuka ry’imirire zirimo 25% by’iyobowe n’abagabo, 13% by’iziyobowe n’abagore ndetse na 5% by’ingo ziyobowe n’abashakanye.
Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere 3 tugize Umujyi wa Kigali no mu turere 6 twunganira Umujyi wa Kigali aritwo Muhanga, Musanze, Rubavu, Rusizi na Nyagatare na Huye ari nayo aba basigajwe inyuma n’amateka babarizwamo.