Rutsiro: Batewe ipfunwe n’ahakorera ibiro by’akagari hameze nk’akabari k’urwagwa

Abaturage bagana umurenge wa Mushubati ho mu karere ka Rutsiro bavuga ko baterwa ipfunwe no kujya gusaba serivisi ku biro by’akagari ka Cyarusera ko muri uyu murenge kamaze amezi 8 gakorera mu nyubako imeze nk’akabari k’urwagwa.

Ibi abaturage babitangarije Rwandanews24 batifuje ko imyirondoro yabo itangazwa bavuga ko batumva ukuntu umuyobozi yaza ku kwigisha isuku kandi we akorera ahantu hadashimishimishije.

Umuturage ati “Inyubako akagari ka Cyarusera kari gasanzwe gakoreramo imaze gusakamburwa n’ibiza inshuro ebyiri, abazi iby’ubwubatsi bakavuga ko yasondetswe ari nayo mpamvu ubuyobozi bushobora kuba bwaranze kuyisana. Ahakorerwa nta suku ihaba rero ntan’uwakwigisha isuku akorera ahadateye akarangi.”

Undi ati “Iyo uje gsaba serivisi utahazi nta cyakurangira ko ari ibiro by’akagari kiharangwa, ahubwo kuberahaba hari abaturage baje kwaka serivisi ugira ngo ni akabari k’urwagwa.”

Umwe mu bakozi b’akarere ka Rutsiro utifuje ko imyirondoro ye itanganzwa kubw’umutekano we yatubwiye ko nabo iyo barebye aho akagari ka Cyarusera gakorera bibatera ipfunwe.

Ati “Abaturage binubira aho akagari gakorera bafite ishingiro kuko natwe nk’abayobozi bidutera ipfunwe kubona iriya nyubako ariyo itangirwamo serivisi kuko utabasha kuyitandukanya n’ibiro bitangirwamo serivisi za leta n’inzu y’umuturage, komite nyobozi y’akarere yakagize icyo ikora ibiro bigasanwa mu maguru mashya.”

Uyu mukozi avuga ko abaturage batinubira serivisi bahabwa ahubwo ko banenga aho zitangirwa, kuko baba batisanzuye, gusa akarere ka kaba gafite gahunda yo gusanura inyubako y’akagari n’ubwo nawe atazi iyo byahereye.

Musabyemariya Marie Chantal, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza avuga ko inyubako y’akagari yasenywe n’ibiza aho bari gukorera ari aho kwifashisha.

Ati “Inyubako y’akagari yasenywe n’ibiza aha bari gukorera ni ukuhifashisha by’igihe gito mu gihe akarere ka kiri gushaka ubushobozi bwo gusana.”

Amakuru Rwandanews24 yamenye n’uko inyubako y’ibiro by’aka kagari yasakambuwe n’umuyaga mu biza byatewe n’imvura yo muri Mata uyu mwaka, icyo gihe amashuri yasakambutse yo akaba yarasakawe ariko ibi biro byo bikaba byarajyanwe mu ikodi.

Ibiro by’akagari ka Cyarusera, mu murenge wa Mushubati ho mu karere ka Rutsiro inyubako bikoreramo iteye ipfunwe abayigana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *