Huye: Imbabura zirondereza ibicanwa zigiye gukemura ikibazo cy’iyangizwa ry’amashyamba

Bamwe mu baturage bahawe Imbabura zirondereza ibicanwa bavuga ko batazongera kwangiza amashyamba kubera ikibazo cy’inkwi zo gucana, ahubwo umwe agiye kuba ijisho rya mugenzi we kuko urwitwazo rwavuyeho.

Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye na bamwe mu baturage bo mu murenge wa Huye bavuga uko babungabungaga amashyamba mbere yo kubona Imbabura zirondereza ibicanwa.

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko ati: “Njyewe nzi akamaro k’ishyamba ko ariryo rikurura imvura, rikanatuma duhumeka umwuka mwiza. Kwangiza ishyamba riteze nabiterwaga no kubura inkwi zo gucana, ariko niba nashyiraga ibiti 10 biringaniye mu ziko icyarimwe, mu mbabura irondereza nzajya ntama uduti duto abe aritwo ncanisha kandi ntabwo igiti kimwe kizajya gishirira ku nkono imwe.”

Mbere yo guhabwa imbabura, umuturage abanza guhabwa uru rupapuro ruriho amazina ye n’amabwiriza y’uko imbabura zikoreshwa

Akomeza avuga ko imwe mu mbogamizi bahuraga nazo ari ukohereza abana gutashya mu ishyamba hakaba ubwo abarinzi baryo babahohotera.

Ati: “Uretse kubungabunga amashyamba, abana banjye bari bamaze kujya babona inkwi zashize bakarizwa n’uko nibagera mu ishyamba abarinzi baryo babakubita n’inkwi batahije bakazibambura, ariko ubu ndumva no ku mutima hakeye kuko baruhutse inkoni.”

<

Mugenzi we ati: “Ikibazo cyateraga iyangirika ry’amashyamba kibonewe umuti rwose. Haruguru aha hari ishyamba ariko ntiwamenya isura yaryo kuko iyo bwagorobaga twarinyarukiragamo dushaka inkwi zo gucana kuko guteka byadusabaga inkwi nyinshi, ariko ubwo ikigero cy’inkwi zo guteka kigabanutse tugiye kuricunga neza.”

Abaturage babanje gusobanurirwa ibice bigize imbabura n’uko zikoreshwa

Kubungabunga amashyamba ni imwe mu ngingo nyinshi zikubiye mu masezerano  y’ I Paris u Rwanda rwashyizeho umukono (Paris Agreements) n’ amasezerano ya Kigali u Rwanda rwashyizeho umukono, ashyiraho ingamba zo kubungabinga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ ibihe.

Bavuga ko izi mbabura zizabafasha kugira uruhare mu kubungabunga amashyamba

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.