Abakozi batanu ba RBC batawe muri yombi

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abakozi batanu bo mu kigo k’ igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry.

Amakuru avuga ko aba bakozi batawe muri yombi taliki ya 26 Ugushyingo 2022, bakaba barimo uwitwa Kamanzi James wahoze ari Umuyobozi Mukuru wungirije muri RBC, Rwema Fidele wari umukozi wa RBC mu karere ka Karongi, Ndayisenga Fidele umukozi wa RBC akaba n’umwe mu bagize akanama k’amasoko muri RBC, Ndayambaje Jean Pierre umukozi wa RBC akaba n’umwe mu bagize akanama k’amasoko muri RBC na Kayiranga Leoncie na we wari umwe mu bagize akanama k’amasoko muri RBC.

Kugeza ubu abakekwa bose bafungiye kuri Station za RIB za Kicukiro, Kimironko na Rwezamenyo mu gihe hakomeje gukorwa iperereza kugira ngo dosiye yoherezwe mu Mubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko aba bose bakekwaho icyaha cyo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko icyaha gihanwa n’ingingo 188 gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe mu byaha bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bikozwe n’umukozi abitegetswe n’umuyobozi we, uwo muyobozi ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *