Rutsiro: Miliyoni 60 frw zigiye gukoreshwa mu gusana Hotel y’akarere

Mu mezi arindwi ashize Rwandanews24 yabagejejeho inkuru yari ifite umutwe ugira uti “Rutsiro: Hoteli y’Akarere yatangiye kwangirika itamaze kabiri” kuri ubu imirimo yo kuyisana irarimbanije, aho icyiciro cya mbere cyo kuyisana kizatwara miliyoni 60 frw.

Icyo gihe bamwe mu bayiganaga bavuga ko Hotel y’Akarere ka Rutsiro itafashwe neza n’ubuyobozi, ikaba yaragombaga kuzura itwaye akayabo ka Miliyari 1 na miliyoni 128 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri ubu abayigana bavuga ko banyuzwe na serivisi zihatangirwa kuko nimba barazaga bikandagira bagiye kujya baza bisanga nk’uko Uwankwera Judith ari nawe uyikodesha yabitangarije Rwandanews24.

Ati “Twakiriye ibitekerezo bya bamwe mu bakiriya batubwira ko bishimiye kuba hotel irimo gusanwa, kandi natwe turabona imirimo yo kuyisana nirangira abakiriya baziyongera.”

Iyi hoteri yagombaga kuba yitwa GUEST HOUSE yubatse hafi mu birometero 2 uvuye ku biro by’akarere ka Rutsiro kari i Congo-Nil, ikaba yarubatswe na Rwiyemezamirimo witwa Hitimana Nathanael, uhagarariye sosiyete ya ECOFOHINA.

Havugimana Etienne, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu yatangarije Rwandanews24 ko ikibazo cyo kuba hotel y’akarere yari yaratangiye kwangirika bagishakiye umuti urambye.

Ati “Ikibazo cya Hotel y’akarere cyahawe umurongo kuko imirimo yo kuyisana irarimbanije, aho ku ikubitiro tuzakoresha miliyoni 60 frw zo gusana ibice byari byarangiritse, hari igice cyashyizwemo amakaro ndetse no ku gice cy’idari ya hotel.”

Havugimana Etienne avuga ko igice cya kabiri cyo kuyisana kizagenwa mu kuvugurura ingengo y’imari mu kwezi kwa 12 kikazakoreshwa mu gutunganya utuzu two kuruhande rwa hotel mu kuyongerera ubushobozi, akaba asanga bitarenze ukwezi gashyanatare 2023 imirimo yo kuyisana izaba yarageze ku musozo.

Havugimana Etienne yaboneyeho guhamagarira abashoramari kuza gushora imari mu karere ka Rutsiro kuko asanga hari amahirwe menshi yo gushoramo imari.

Imirimo yo gusana hotel nta zindi mpinduka igomba kurangirana n’ukwezi k’ugushyingo 2022.

Iyi Hotel y’Akarere ka Rutsiro itagira izina, ifata izina ry’Umushoramari uyikodesheje agiye kuyikoreramo, kuri ubu urimo kuyikoreramo akaba ari Uwankwera Judith ikaba ifite izina ry’Ibigabiro Hotel.

Inkuru yabanje:

Uwankwera Judith ukodesha Hotel y’akarere ka Rutsiro n’umwe mu bakirije amashimwe Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu ruzinduko aherutse ku girira mu karere ka Nyamasheke
Gutunganya iyi hotel igice cya mbere kizatwara miliyoni 60 frw
Ku nyubako ngari ya hotel hari ibice byakosowe
Uko Hotel y’Akarere ka Rutsiro yagombaga kuba imeze yuzuye neza, hari byinshi bitarajyaho mu gihe imaze imyaka irenga 5 ikorerwamo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *