Huye: Igiciro gihanitse cy’ibikoresho bifata amazi ava ku nzu nicyo gituma batabitunga

Gufata amazi ava ku nzu ni imwe mu ngamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ariko bamwe bavuga ko ari iby’abifite kuko ibigega bifata amazi bihenda ndetse no gucukura ibyobo byujuje ubuziranenge nabyo birenze ubushobozi bwabo nk’uko abo mu mu murenge wa Huye, akagali ka Rukira  baganiriye na Rwandanews24 babivuga.

Migambi atuye mu murenge wa Huye, akaba avuga ko bigoye kubona umuturage wakwigurira ikigega gifata amazi atari umukire cyangwa uwagigihawe na leta.

Ati: “Njyewe nafashe umwanya nshaka amakuru kuri ibi bigega tubona abantu bashyira ku nzu ngo bifate amazi, ariko bambwiye ko ikigega cy’abakene kigura guhera ku bihumbi 350.000frws kuzamura. Aya mafaranga no mu mwaka sinyinjiza, ubwo urumva ko kuyagura ikigega bitakunda.”

Akomeza avuga ko babonye abagiraneza babibaha nk’inkunga cyangwa bakabona nkunganire kuri byo bakajya babyishyura buhoro buhoro, bamwe bashobora kwitabira iyo gahunda bitewe n’ubushobozi bwabo.

Mukakalisa ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko. Mu kiganiro na Rwandanews24 yagize ati: “Iterambere ni ryiza, ariko abageze mu za bukuru biragoye ko twabigeraho. Abakiri bato bashobora kugura ibyo bigega, ariko nkanjye n’ubwo bashyiraho nkunganire sinabasha kukishyura kuko sinifashije ku rwego rwo kugura ikigega gifata amazi.”

Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’kagali ka Rukira, Umutoni Christine, avuga ko bari mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kwitabira gahunda zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ati: “Nk’uko Minisiteri y’Ubutabazi no kurwanya Ibiza ihora ibidukangurira, muri ibi bihe by’imvura nyinshi abaturage bakangurirwa gufata amazi ava ku nzu kuko iyo amazutse ari menshi asenya inzu. Ibi tubijyanisha no kuzirika ibisenge by’inzu kuko iyo haguye imvura irimo umuyaga mwinshi ibisenge biraguruka.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *