Ufitinshuti Jean Damour wigeze kuyobora akarere ka Rutsiro arashinja akarere ku musiragiza no kuba karafashe inzu ye kakayigira ububiko nta bubasha kayifiteho.
Ikibazo Ufitinshuti Jean Damour mu kiganiro na Rwandanews24 yavuze ko cyahereye tariki 28 nzeri 2018 kugeza magingo aya akaba akiri gusiragizwa kubye nk’aho nta kandi kazi agira, kuri ubu akaba amategeko amurenganura ayageze kure ayasoma kuko asanga ashobora kuzashotra akarere mu manza mu gihe katamuhaye imitungo ye ku neza.
Ufitinshuti Jean Damour aherutse gutangaza kuri rumwwe mu mbuga za Whatsapp ahuriraho n’abayobozi b’akarere ko ajya atangara iyo abonye abayobozi bavuga ko bajya gukemura ibibazo by’abaturage kandi hari abamaze imyaka itanu ibyabo bitarakemuka.
Ati “Ariko njye njya ntangara iyo mbonye gahunda nkizi aho bamwe tuba dufite ikibazo kimaze imyaka isaga 5 cyarabagejejejweho ntibihabwe igisubizo ariko hano ngo hakemurwa ibibazo by’abaturage. Ubu koko inzu yanjye akarere kafashe kakayigira ububiko bwabo aho nahereye mbaza ubu karere kayikoresha twarayiguze cyangwa ni akarengane gusa. Mpisemo kubyandika hano kugira ngo twere kujya tuvuga ibintu bidafite agaciro.”

Ni amagambo yasembuye benshi barimo n’umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose wahise amusubiza ko bafite akanama ko kurwanya ruswa n’akarengane yazaza kakamwakira.
Ati “Ariko dufite akanama gashinzwe kurwanya ruswa n’akarengane yazaza ka kamwakira akenshi duhura kuwwa gatatu aramutse afite umwanya yazaza kakamwakira, atubwire tugatumizeho.”

Bagirishya Pierre Claver, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rutsiro we yaje avuga ko ikibazo hari icyagikozweho.
Ati “Hari ibyagikozweho kuko inzu yishyuwe kandi iyo yishyuwe iba ibaye umutungo w’akarere. Kuba utaranyuzwe ufite uburenganzira bwo kwiyambaza izindi nzego.”
Iki gisubizo cya Bagirishya cyarakaje cyane Ufitinshuti Jean Damour asubiza uvuga ko ibyo barimo bigize icyaha cy’icyaha, kuko atibaza ukuntu abantu bimurwa mu buryo bumwe ariko ntibahabwe amahirwe angana.
Ati “Ababihawe niba itegeko ryarishwe baba barigeze basabwa kubigarura? Ubuse ninjye mwigiyeho amategeko ko akarere kamaze kwishyura henshi.”

Nyuma y’uko intamabara y’amagambo ku rubuga irambiye benshi abarimo Hon. Prof. Kubwimana Chrisologue wabaye Umusenateri abasaba gutuza bakareka guterana amagambo.
Ati “Bavandimwe bene ibi bibazo bifite uko bikemurwa, mwarekeye aho, aho guterana amagambo, bibaye ngombwa ubutabera bukazabikemura.”
Havugimana Etienne, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu kiganiro na Rwandanews24 yavuze ko iki kibazo bakizi ndetse akarere kagiye kugisuzuma kigakemurwa.
Ati “Ikibazo afite n’ibikoresho biri aho yari afite umutungo mu nkengero z’ibiro by’akarere, inama njyanama icyuye igihe yemeje ko bahabwa ingurane ku baturage bari bahatuye kugira ngo habungwabungwe, rero Ufitinshuti Jean Damour akaba yifuza gukuraho ibyo bikoresho, akarere kakaba kagiye gusuzuma icyo kibazo kigakemurwe.”



