Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu, umurenge wa Nyamyumba bavuga ko ubukene bwo mu muryango buri mu bitiza umurindi ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abangavu. Ubuyobozi bw’akarere busanga abaturage bakwiriye guhindura imyumvire ntibitwaze inzara ngo barangarane abana babo.
Ibi babigarutseho kuri uyu wa 25 ugushyingo 2022, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane cyane irikorerwa abagore n’abangavu.
Mukandinda Placidie ati “Ubukene mu muryango n’imyumvire ikiri hasi by’ababyeyi ni bimwe mu bikomeje gutiza umurindi isambanywa ry’abangavu, hakenewe ubukangurambaga bwimbitse mu miryango byacika.”
Mukandinda Placidie akomeza avuga irari rya bamwe mu bagabo no kunywa inzoga nabyo bituma batandukira bakirengagiza indangagaciro na kirazira, agasaba abana kwirinda gushukwa n’utuntu duto kuko bibangiriza ubuzima.

Nyirandabaruta Clementine nawe ati “Inzara iri mu miryango irimo gutuma abakobwa bagenda bahura n’abagabo bakabaha ibyo kurya bakabasambanya, rimwe na rimwe bakabaha inzoga bakabasambanya bamaze kubasindisha.”
Akomeza avuga ko Leta yahagurukira kwita ku miryango irimo ubukene bukabije kugira ngo iki kibazo gikemuke burundu.

Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko ababyeyi bakwiriye guhindura imyumvire kuko inzara yagutera kujya gushaka icyo kurya aho gusambana.
Ati “Twaganiriye n’abaturage kandi tuzakomeza kubegera aho batuye kugira ngo tugabanye imibare y’abakorerwa ihohoterwa risshingiye ku gitsina, ababyeyi bakwiriye guhundura imyumvire kuko inzara itakujyana mu busambanyi, kuko inzara ituma ujya gushaka icyo gukora, kuko ubusambanyi bukwangiriza ubuzima bugatura utagera ku nzozi zawe.”
Kuri Kambogo Ildephonse avuga ko imirenge ya Nyamyumba, Rugerero na Kanama ariyo yiganjemo ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abangavu.
Imibare iheruka igaragaza ko mu karere ka Rubavu habarurwaga abangavu basambanyijwe bakanaterwa inda 121, ni mu gihe Kambogo Ildephonse avuga ko kuri ubu imibare yagabanyutse n’ubwo batarasoza ubushakashatsi.



