Nyanza: Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yatanze igisubizo ku bahinzi bibasiriwe n’amapfa

Dr. Mukeshimana Gerardine, minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye mu karere ka Nyanza, umurenge wa Ntyazo, yahumurije abaturage bahuye n’amapfa nyuma yo guhinga imyaka imbuto zigahera mu butaka, akaba yabemereye imbuto z’injagashi.

N’uruzinduko rwabaye kuwa 23/11/2022 aho yasuye umuhinzi ntangarugero wa Kawa witwa Niyomwungeri Francois mu Kagari ka Cyotamakara. Yasuye kandi isoko rya Ntyazo areba uko ibiribwa biza mu isoko (ubwinshi n’ibiciro) nyumay’amapfa bahuye nayo.

Dr. Mukeshimana Gerardine, minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yasuye kandi koperative y’abahinzi b’ibigori (Coamanya), abashimira ko bafite umusaruro mwiza abasaba kuwufata neza no kumenya kwizigamira ibitunga urugo mu rwego rwo kwirinda inzara cyane ko umusaruro w’ibishyimbo utazaboneka kubera izuba.

Dr. Mukeshimana yasuye koperative y’abahinzi b’umuceri (Coopororiz Agasasa) n’inkengero zaho, aho yasanze hari umuceri wangiritse kubera amazi yabaye make mu Gishanga mu gihe gishize byatumye umuceri wuma utarera.

Minisitiri yatanze inama ko abaturage bakomeza guhinga ibihingwa byera vuba mu Rwego rwo kurwanya inzara no kuziba icyuho cyatewe n’izuba ryavuye igihe kirekire. Aba bose akaba yarabemereye inkunga y’imbuto y’injagashi kugira ngo abatutrage imbuto zabo zaheze mu butaka bashumbushwe.

Sekamonyo Dominique, Perezida wa Coopororiz Agasasa yashimiye ko bagiye kugobokwa, akavuga ko abaturage bari bagowe n’ubuzima kubera ko bahinze imbuto zikanga kumera zigahera mu butaka.

Ati “Twanejejwe no kuba yemereye abahinzi imashini zumisha ibigori no kububakira ubwanikiro, ndetse bakazanadufasha gutunganya igishanga.”

Igishanga cy’agasasa gifite ubuso burenga Ha 130, kubera gikora no ku gihugu cy’uburundi byari byaragoranye ko igihugu kimwe cyatunganya uruhande rwabo hakaba hari gahunda yo kuzakora umushinga uhuriweho.

Dr. Mukeshimana Gerardine, minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yasuye abahinzi b’umuceri

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »