Huye: Bifuza ko hashyirwaho ibyapa biranga aho umurenge wabo uherereye

Abatuye mu Murenge wa Huye bavuga ko ku mpande zose zigana kuri uyu murenge ntaho wabona icyapa kigaragaza igice uyu murenge ukoreramo, bakaba bifuza ko hashyirwaho ibyapa biranga agace batuyemo nubagendereye cyangwa umugenzi akamenya aho ageze nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Abatuye mu mudugudu wa Magonde uhana imbibe n’akagali ka Matyazo mu murenge wa Ngoma, bavuga ko abantu baturuka mu bice bya Nyamagabe na Nyaruguru iyo bahageze binjira mu ngo zabo bakajya kubayoboza aho banyura ngo bagere ku murenge wa Huye.

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 38 y’amavuko, aganira na Rwandanews24 yagize ati: “Aha ku Kamatyazo hahoze icyapa kinini cyari gifite irangi ry’umweru, ariko ubwo bakoraga umuhanda uhuza akarere ka Huye na Nyaruguru bagikuyeho ntibongera kugisubizaho kandi imyaka ibiri irashize. Turifuza ko bagisubizaho kuko hari abantu badusanga mu rugo bayoboza aho Umurenge uherereye ugasanga ntibigaragara neza, cyane ko uba utazi niba uje ari uyoboza koko cyangwa afite ibindi bimugenza.”

Akomeza avuga ko uretse umuntu wahavukiye, ariko nta wundi muntu ushobora kumenya aho Umurenge uherereye adasanzwe ahatuye.

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 45, we avuga ko mu bihe bya shize yacumbikiye uwayobozaga aho Umurenge uherereye akagenda amwibye.

<

Ati: “Aha higeze kunyura umusore ari mugitondo igihe inka ziba zihumuje. Yambwiye ko ari uwo muri Nyaruguru akaba agiye kwandikisha urukiko ngo azasezeranire ku murenge wa Huye ariko akaba atari azi aho uherereye kuko ku muhanda uva kuri kaburimbo nta cyapa kiranga aho umuntu yakwerekeza ngo agree ku murenge. Umusore naramubwiye ngo niyihangane mbanze mbuganize amata ubundi njye kumwereka aho anyura, ninjiye mu nzu nsohotse nsanga yagiye atwara radiyo yari iri ku idirishya.”

Uyu muhanda ugaragaraho icyapa cya RIB ariko ntihari ikigaragaza aho umurenge uherereye

Akomeza avuga ko iyo haba icyapa uwo musore ataba yaramwibye kuko yinjiye mu rugo yitwaje kuyoboza.

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko, aganira na Rwandanews24 yavuze ko nta cyapa yigeze ahabona kandi ngo amaze igihe ahatuye.

Ati: “Aha ku Kamatyazo nta cyapa kiranga Umurenge wa Huye cyahigeze, ahubwo haba icyapa cya RIB na Polisi gusa. Biragoye buri muntu yabona icyapa cya RIB agahita avuga ngo yakomeza aho kerekeza akagera ku murenge. Badufashije bakihashyira kuko ni uburengenzira bwo kugira ibirango bigaragaza agace dutuyemo.”

Aha mu mahuriro y’umuhanda aho umurenge wa Ngoma ugabanira na Huye, uhageze agirango ni umurenge wa Ngoma ukomeza kuko nta hagaragaza ko wageze mu murenge wa Huye

Abatuye kagali ka Rukira mu midugudu ihana imbibe n’umurenge wa Mbazi, nabo bavuga ko Umurenge wabo nta hantu hari icyapa kigaragaza aho uherereye.

Uwaganiriye na Rwandanews24 yagize ati: “Nk’ubu hano Kubutare kujya ku murenge hashobora kuba hari nk’ibilometro 20km, menya batinya gushyiraho ibyapa kuko ari kure. Bibaye ibishoboka serivisi twajya tuzisaba I Mbazi kuko abenshi ku murenge ntibahazi habe no kumenya icyerekezo.”

Mu kiganiro kihariye Rwandanews24 yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye Bwana Migabo Vital, yavuze ibyo aba baturage bavuga ari ukuri.

Ati: “Turabizi ko uyu murenge wacu ahantu hashoboka hagomba kuba hari ibyapa biranga aho uherereye bidahari, ariko dufite gahunda yo kubishaka rwose biri muri gahunda.”

Umurenge wa Huye ni umwe mu mirenge 14 igize akarere ka Huye.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.