Ntibavuga rumwe na Guverineri Habitegeko ku isenywa ry’amazu ya RAB

Abaturage bo mu turere Rutsiro na Karongi ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bavuga ko bwitwikiriye ijoro bukajya gusenya amazu 9 ya RAB yari akibafitiye akamaro.

Ibi babigarutseho mu kiganiro bagiranye na Rwandanews24 bavuga ko batibaza impamvu ubuyobozi bw’uturere twa Karongi na Rutsiro bwitwikiriye ijoro bugasenya amazu y’ikigo RAB zone Gakuta na Rufungo yari akibafitiye akamaro.

Habitegeko Francois, Guverineri w’intara y’iburengerazuba kuri we asanga icyo abayobozi bakoze ari ugukuraho umwanda.

Mu kumenya akamaro izi nzu za RAB zari zifitiye aba baturage twegereye Musabyima Vedaste wari warazicumbikiwemo, akaba arimo gusembera nyuma yo kuzisohorwamo n’ubuyobozi bw’umurenge maze adutangariza byinshi.

Ati “Inzu twazikuwemo n’umurenge ufatanyije n’akarere ka Rutsiro none ndimo gusemberana abana babiri n’umugore, ubuyobozi bwaraje butanga ibiraka ku baturage habura n’umwe wazikoraho kubera amateka twanyuzemo, niko gukodesha ibihazi bigasenya bihagarikiwe n’ubuyobozi, muri Rutsiro hasenywe amazu 5 naho ku ruhande rwa Karongi hasenywa inzu 4. Abaturage twarababaye kuko ukuyobora akuyobora uko ushatse.”

<

Abaturage twangaga kuzisenya kuko twasangaga atariwo muti bakareba abanyamuhanda akaba aribo bazisenya.

Musabyimana akomeza avuga ko inzu zasenywe bababwira ko ari umwanda kugira ngo umushyitsi (Perezida wa Repubulika) wendaga gusura akarere ka kaongi ahanyure hameze neza.

Mukeshimana Jean Damascene wasenyesheje aya mazu avuga ko Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwamwambuye ibihumbi 350 Frw akaba avuga ko agiye kubajyana mu nkiko.

Ati “Umurenge wampaye akazi ko gusenya amazu ya RAB karakorwa ariko banze kunyishyura kandi narashoye amafaranga yanjye, ngiye kubajyana mu nkiko kandi bazanyishyura menshi kuko narasiragijwe.”

Gitifu w’akarere twaravuganye ambwira ko bazanyishyura nyuma yisubiraho ko batazanyishyura ngo twishyuje amafaranga menshi.

Byangizeho ingaruka nyinshi kuko biteguraga uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu twaraye dukora ijoro kugeza mu gitondo, nyuma umuyobozi wa RAB sitasiyo ya Gakuta na Rufungo yaraje anshinja kubasenyera bigaragara ko batari bamenyeshejwe, twasenye twumva ko turi gushaka umutekano wa Perezida ariko twarambuwe.

Mukeshimana asanga n’ubwo yasenyesheje aya mazu harimo ayari akiri mazima yagombaga gusanwa hagashakwa icyo yakorerwamo kuko amazu yari akomeye kandi hari n’ayanze gusenyeka, kuko yanagowe no kubona abakozi bayasenya kuko abaturage bari bamubereye ibamba. Akaba asaba ko yakwishyurwa ibihumbi 350 frw mu maguru mashya atarayoboka iy’inkiko.

Inzu mu busanzwe zahunikwamo imyaka ya RAB, kuri ubu imyaka irimo kwimurirwa mu bizu byasigaye birangaye ari naho iri kunyagirirwa.

Ku baturage bo mu mpande za Karongi na Rutsiro basanga ariya mazu yari kuvugururwa aho gusenywa bakifuza ko ababigizemo uruhare bayaryozwa.

Mukeshimana Jean Damascene wasenyesheje aya mazu avuga ko Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwamwambuye ibihumbi 350 Frw akaba agiye kubajyana mu nkiko
Mu ibaruwa Rwandanews24 ifitiye kopi n’uko kuva mu kwezi kwa 8 ubuyobozi bw’umurenge wa Mukura nabwo bwandikiye akarere bwishyuriza Mukeshimana Jean Damascene wasenyesheje aya mazu ariko amaso yaheze mu kirere

Ubuyobozi buvuga iki kuri aya mazu ya RAB yasenywe

Ndayambaje Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukura asanga umuturage wambuwe yakabaye yarishyuwe.

Ati “Ikibazo cy’uyu muturage tugiye kugikurikirana tuvugane n’akarere kamwishyure ataragashora mu manza, kuko iyo wakoze uba ugomba no kwishyurwa udasiragijwe.”

Ndayambaje avuga ko akiri mushya muri uyu murenge iki kibazo cyo kuba uyu muturage atarishyuwe akizi ariko ibyo kuba amazu yasenywe hari icyo yari amariye abaturage atakizi.

Rwandanews24 yagerageje gushaka kuvugana na Bisangabagabo Sylvestre wayoboraga umurenge Mukura ari nawe wasenyesheje aya mazu ntibyadukundira kuko atabashije kwitaba terefone y’umunyamakuru.

Murekatete Triphose, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yaruciye ararumira kuby’isenywa ry’aya mazu, ndetse n’uburyo bazishyuramo uwayasenye.

Ubwo twamuhamagaraga ku murongo wa terefone yadusabye ku mwandikira ubutumwa bukubiyemo ibibazo dukeneyeho amakuru, tubimwandikiye kuri WhAtsAP yarabusomye ntiyadusubiza, kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

Mukarutesi Vestine, Umuyobozi w’akarere ka Karongi nawe abajijwe impamvu yatumye amazu ya RAB 4 yari mu ifasi ayobora asenywa yatubwiye ko ari kumwe ni Abadepite gusa ubutumwa bugufi twamuhaye nawe ntiyigeze abusubiza.

Habitegeko François, Guverineri w’intara y’iburengerazuba we avuga ko nta mazu yasenywe ahubwo ko ari umwanda wakuweho nk’uko yabitangarije Rwandanews24.

Ati “Ibyo twashenye yari umwanda nta mazu ayri ahari, yari umwanda twawukuyeho ahubwo wambonera bimeze bite uyu munsi.”

Habitegeko avuga ko hari inzu zisanika n’iziba zamaze kuba umwanda, kuko nimbi basaba abaturage gukuraho umwanda asanga atariyo yakomeza gushyiraho umwanda.

Dr. Karangwa Patrick, Umuyobozi mukuru w’ikigo gihshinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB nawe ahamya ko amazu yasenywe atari yujuje ubuziranenge nk’uko yabitangarije Rwandanews24 ku murongo wa terefone.

Ati “Twakoze isesengura ry’amazu dufite mu gihugu hose, bikorwa n’ikigo kibifitiye ububasha aricyo Rwanda housing Authority (RHA) twifuzaga kurebera hamwe amazu dushobora kuvugurura akaba meza ni ayo twavugurura ikiguzi kikaba kinini kuruta uko twakubaka andi twemeza ko ariya mazu agomba kuvaho.”

Dr. Karangwa Patrick yakomeje avuga ko basanze ziriya nzu zigomba gukurwaho nyuma yo gukorerwa isesengura n’urwego rubifitiye ububasha ndetse ko ni ahandi bagifite amazu atajyanye n’igihe bazakomeza kuyasenya.

N’ubwo aba bayobozi bose bavuga ibi bigaragara ko akarere ka Rutsiro kunanirwa kwishyura uwasenye aya mazu kagonzwe n’itegeko No 10/2012 ryo kuwa 02/05/2012 rigena imitunganyirize y’imijyi n’imyubakire mu Rwanda.

Mu mutwe waryo wa V: uruhushya rwo gusenya mu ngingo ya 89 ivuga ku  Imirimo y’isenya igira iti: Imirimo y’isenya ikorwa igihe cyose hagaragaye impamvu zituma ikoreshwa ry’inyubako ridashoboka cyangwa ryatera ibibazo by’umutekano. Izo mpamvu zigaragazwa mu nyandiko  yemejwe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire. Igikorwa cyo gusenya inyubako ifatanye n’izindi gishobora guhungabanya gahunda isanzwe y’ibikorwa rusange cyangwa gishobora gutera impanuka, kigomba gukorwa n’inzobere kikishyurwa na nyir’inyubako.

Ibi bivuzeho nimba RHA yarahaye RAB amabwiriza yo gusenya amazu yayo yari gushaka abakozi b’inzobere akaba aribo bayasenya ndetse ikaba ari nayo ibishyura.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame aherutse kwihanangiriza abarimo abaminisitiri bamukurikira aho agiye kuko adakeneye Porotokore abasaba kujya bajyayo ubwabo, ndetse yagaye cyane abaharura imihanda bagatakaho indabo ari uko ari bubasure abasaba ko bajya babikora n’ubwo yaba atarabasura.

Amazu yasenywe ubuyobozi bw’akarere n’umurenge buhagarikiye igikorwa, mu gihe abaturage bavuga ko igisubizo kitari ukuyasenya kuko yari agikomeye
Imirima iri hejuru y’amazu niyo yahingwagamo imyaka yayabikwagamo
Ni amazu yasenywe bigaragara ko nubwo amaze imyaka isaga 20 adakoreshwa ariko yari agikomeye
Abaturage bayaturiye bahabwaga imirimo yo kugosora no guhura imyaka yabaga yasaruwe na RAB bakaba bavuga ko ntawahirahira akuraho n’itafari ko nabo byababaje
Amazu yari afite inkuta z’amabuye hamwe na hamwe zari zifite na Kave

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.