Huye: Inzoga z’inkorano nizo zitiza umurindi ubujura

Abatuye mu kagali ka Rukira bavuga ko ikibazo cy’ubujura kimaze gufata indi ntera kuko uretse imyaka yo mu mirima ubu abajura basigaye binjira mu nzu ku manywa bakiba, bakavuga ko nyirabayazana ari inzoga z’inkorano zirimo iyo bita igikwangari ziganje muri aka gace nk’uko abaganiriye na Rwandanews24 babivuga.

Inzoga bashyira mu majwi ngo ni iyitwa igikwangari abenshi muri aka gace bakora kandi zitujuje ubuziranenge. Izi nzoga ngo ziganje mu midugudu y’Agahenerezo, Agasharu, Agascyamo na Kubutare yo mu kagali ka Rukira, Umurenge wa Huye mu karere ka Huye.

Musabyimana aganira na Rwandanews24 yagize ati: “Inaha abatwiba ni abantu birirwa bicaye ku muhanda banywa ibikwangari n’abandi banywera mu ngo zibikora. Bahera mugitondo bakageza nimugoroba banywa, bwakwira bakirara mu myaka yacu bakatwiba ndetse no ku manywa bacunga ugiye kuvoma ugasanga inzu barayejeje cyangwa ibyo usize hanze ugasanga barabisakumye.”

Akomeza avuga ko icyaca ubujura ari uko inzoga z’inkorano zacika muri aka gace.

Habimana we avuga ikibazo cy’ubujura cyacika ari uko inzoga z’inkorano zose zikuwe ku isoko.

<

Ati: “Ibikwangari iyo bamenye aho bikorerwa barabimena ndetse ubikora agashyikirizwa inzego z’umutekano. Iyo bamaze iminsi batazikora, abantu babyuka bazenguruka baragabanuka ariko abicara ku muhanda bo bariyongera kuko izindi bazigura muri za butiki. Urumva ko guca ibikwangari kandi hari izitwa dunda ubwonko, utuyuki, cunga umuntu, suruduwiri, igihuru, tangawizi n’izindi ntacyo waba ukoze kuko zo ziranapfundikiye.”

Akomeza avuga ko impamvu abazinywa ari nabo biganjemo abajura ari uko zaba zidakorerwaigenzura ngo hamenyekane niba zujuje ubuziranenge.

Ati: “Njyewe ibyo kugenzura ntabwo mbizi, ariko nkurikije ukuntu abantu banywa inzoga z’inkorano ubona bahita bamera nk’abatakaje ubwenge kandi mbere yo kuzinywa wabonaga ari bazima, nkeka ko inganda zizikora zishobora kuba zishyiramo ibindi bitu bituma zihita zijya mu mutwe.”

Ibivugwa n’aba baturage byemezwa n’abayobozi b’iyi midugudu nk’uko babigarutseho mu kiganiro bagiranye na Rwandanews24.

Umuyobozi w’umudugudu w’Agasharu Musabyumugabe Ildephonse ati: “Ikibazo cy’ubujura muri uyu mudugudu kirahari, ariko kiyongereye muri ibi bihe by’imvura nke yatumye imyaka itera abantu bakaba bashonje. Ntabwo abiba bose ariko bashonje, hari n’abibira ingeso ariko twarabihagurukiye kandi dufatanya n’inzego z’umutekano kugirango ababigiramo uruhare bakurikiranwe. Abakora ibikwangari bo duhora ducungana nabo kandi abo tubisanganye turabimena kugirango bibere n’abandi isomo.”

Umuyobozi w’umudugudu w’Agahenerezo Twagirumukiza Faustin, we agira ati: “Ubujura buri aha ni nk’ububa ahandi hose nta mwihariko uhari, ariko butizwa umurindi n’inzoga z’inkorano kuko hari abanywa kuva mugitondo kugera nimugoroba bataruhuka. Abanywa ni ingeri zose kuko usangamo abagabo, abagore ndetse n’abana baba bajyanye n’ababyeyi babo ariko iki kibazo twaragihagurukiye.”

Akomeza avuga ko mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo hashyizweho irondo ry’umwuga ku rwego rw’umurenge, iri rondo rikaba rifasha mu guhangana n’abashobora guhungabanya umutekano.

Ati: “Iri rondo kimwe n’inzego zibanze dufatanya n’inzego z’umutekano zirimo Polisi n’Abasirikare kandi tubona bitanga umusaruro. Abakekwaho ubujura no gukora inzoga zitujuje ubuziranenge, bwa mbere turabaganiriza tukabereka ububi bwazo n’uko bashobora gukora ibindi bibinjiriza ntawe bahutaje. Ubwa kabiri barafatwa bakajyanwa mu kigo kigororerwamo abantu by’igihe gito giherereye mu murenge wa Mbazi. Ahubwo ikibazo ni uko nyuma y’amezi atatu iyo bagarutse babisubiramo kandi ntabwo igisubizo ari ugufunga kuko ntabwo haboneka gereza zifunyiwemo abantu bose bakoze ibyaha.”

Mu kiganiro Rwandanews24 iherutse kugirana n’Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange, yavuze ko ikibazo cy’inzoga z’inkorano zikurura imyitwarire mibi cyahagurukiwe muri aka karere.

Ati: “Ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge haba izo abaturage bikorera cyangwa izo bagura muri butiki zibegereye, cyarahagurukiwe kugirango abazikora bakurikiranwe ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze babahishira nabo barimo gukurikiranwa ndetse hari abamaze guhagarikwa ku mirimo yabo.”

Igenzura ry’inzoga zitujuje ubuziranenge zituma habaho urugomo n’ubujura bwa hato na hato, burimo gukorwa n’ubuyobozi bw’akarere burifatanyijemo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa (FDA), inzego z’umutekano n’inzego z’ibanze.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.