Rutsiro: 40 basoje amahugurwa ku kurwanya imirire mibi n’igwingira

Bamwe mu bagabo n’abagore bo mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi bavuga ko barajwe ishinga no kurwanya igwingira n’imirire mibi byugarije abana basoje amahugurwa batangiye mu mezi 4 ashize ndetse banahabwa ceritifika.

Amahugurwa yasojwe kuri uyu wa 22 ugushyingo 2022. Igwingira mu bana muri aka karere riri hejuru ya 44% ni mu gihe abagabo bavugaga ko badatewe ipfunwe no kuba barimo kwigana n’abagore n’abakobwa mu ishuri ryo kwiga gutegura no guteka indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira nk’uko babitangarije Rwandanews24 mu nkuru yabanje.

N’igikorwa cyateguwe n’abagore n’abakobwa (Ministre de la Femme) MIFEM bo mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu ntara y’ivugabutumwa ya Gakeri igizwe n’imirenge ya (Murunda, Ruhango na Mushonyi), aho aya mahugurwa yatangiye kuwa 26 Nyakanga 2022, aho yaberaga mu murenge wa Ruhango, akagari ka Kavumu, mu mudugudu wa Gakeri.

Murekatete Triphose, umuyobozi w’akarere ka Rutsiro kuri uyu wa 22 ugushyingo 2022 ku bufatanye n’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Ntara y’Ivugabutumwa ya Gakeri, yayoboye umuhango wo gutanga impamyabushobozi (cerifika) ku babyeyi bize gutegura indyo yuzuye,

Ati “Ibi byose n’izindi gahunda za leta bikorwa mu rwego rwo kurandura Imirire mibi n’igwingira mu bana bato.”

<

Umuyobozi w’Akarere kandi yashimiye Itorero ku ntego nziza ryashyizeho zo gufasha Akarere kurandura imirire mibi anabasaba kubisangiza n’andi matorero.

Igikorwa cyateguwe n’abagore bo muri MIFEM (icyiciri cy’abagore n’abakobwa bari mu itorero) muri gahunda zo kurandura Imirire mibi bafite insanganyamatsiko igira iti “Tugire iwacu hatoshye

Abanyeshuri bize aya masomo bose hamwe ni 40 bakaba barigishijwe nk’abazajya kwigisha abandi, bakazakomeza kwagura batanga ubumenyi kuri bagenzi babo bo muri zone baturutsemo nyuma buri wese akaba afite ubushobozi bwo kwitegurira no guteka indyo yuzuye.

Imibare ivuga ko mu karere ka Rutsiro 44.4% by’abana bagwingiye.

Abasoje amasomo bahawe ceritifika
Batunganyije indyo yuzuye nyuma y’amezi ane biga
Abana bagaburiwe indyo yuzuye
Hasuwe ni akarima k’igikoni bakoze muri aya mezi bamaze biga

One thought on “Rutsiro: 40 basoje amahugurwa ku kurwanya imirire mibi n’igwingira

  1. Birashimishijepe ubundi bashyiremubikorwa ibyobize mbakurakiye ndi Kivumu Nganzo Remera ni Sibomana Jean Claude

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.