Kambogo Ildephonse, umuyobozi w’akarere ka Rubavu yasabye abagore bo mu rugaga rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi kugira uruhare mu kwigisha abaturage ibyiza byo kubyara bake bashoboye kurera.
Ibi yabigarutseho mu nteko rusange y’abagize urugaga, yateranye kuri iki cyumweru, tariki 20 ugushyingo 2022, ku cyicaro cy’umuryango mu karere ka Rubavu.
Kambogo yagize ati “Mwigishe abaturage bose bave mu myumvire yo hasi, kuko kubyara ni umushinga, babanze batekeze aho mwana bagiye kubyara batabipanze ingaruka ashobora kuzahura nazo mu minsi iri imbere.”
Akomeza agira ati “Tekereza icyo umwana uzamumarira, utazamutera agahinda nk’umunyamuryango wa RPF imvugo ijyane n’ingiro.”
Kambogo kandi yabasabye kandi kwirinda ubusinzi barushaho gushimangira indangagaciro, kugira ngo imitekerereze yabo idahinduka.
Kambogo asanga abagore aribo rufunguzo rwo kubyara bake, kuko akarere ka Rubavu gafite ubucucike buri hejuru y’i 1,200 kuri kilometero kare, aho usanga imiryango myinshi ifite abana barenga 7 mu gihe imiryango yabo iba itishoboye abana bakagorwa no kubona icyo barya bakayoboka umuhanda.
Ikindi kandi asanga iki kibazo kidakemutse Igihugu cyazahura n’ibibazo mu minsi iri imbere, dore ko aka karere ka Rubavu kaza mu dufite ubucucike bwinshi.
Aba bagore barashima intambwe imaze kugerwaho mu guteza umugore imbere, basanga kandi hari byinshi bagomba kugeraho mu gihe kiri imbere, nk’uko babitangarije abanyamakuru.
Iyi nteko rusange ibaye mu gihe Umuryango FPR Inkotanyi urimo kwitegura isabukuru y’imyaka 35 umaze ushinzwe.



