Huye: Barasaba gutunganyirizwa umuhanda wangizwa n’imvura buri gihe

Abatuye mu murenge wa Huye n’abawugendamo bavuga ko bahangayikishijwe n’umuhanda uva mu Gahenerezo werekeza I Rukira ku biro by’Umurenge kuko mu gihe cy’imvura uyu muhanda uba utari nyabagendwa bitewe n’uko uriduka kandi ukanyerera kuburyo ibinyabiziga bitawukoresha nk’uko bamwe muri bo babibwiye Rwandanews24 ubwo yahageraga.

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko, avuga ko atuye mu murenge wa Huye, akagali ka Rukira, umudugudu wa Kagarama. Aganira na Rwandanews24 yagize ati: “Njyewe ntabwo ntuye muri uyu mudugudu, ariko ntuye I Rukira hafi y’aho Umurenge wubatse. Kuva mu Gahenerezo kugera I Rukira hari intera y’ibilometero birenga 15. Kubera ko iyo imvura yaguye moto zitabasha gukoresha uyu muhanda, haba kumanywa cyangwa nijoro urwo rugendo umuntu arukora n’amaguru kandi yagombaga gutega akihuta cyangwa ngo adahura n’izindi ngorane mu nzira.”

Abafite ibinyabiziga biganjemo abatwara abagenzi kuri moto bavuga ko bahisemo gukorera kuri kaburimbo

Akomeza avuga ko bamaze igihe kirenga imyaka ine babwirwa ko uyu muhanda uzakorwa, ariko ngo nturakorwa.

Umumotari uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko, ni umwe mu bamotari bakoresha umuhanda Gahenerezo-Rukira. Avuga ko iyo imvura yaguye badakora kuko batabasha kuzamuka muri uyu muhanda.

Ati: “Nk’ubu mu bihe by’imvura nta kazi tuba dufite kuko umuhanda dukoresha uritora ukiyasa ukabona waridutse. Ikindi ugira ubunyerereze bukabije kuburyo gutaha bisaba kubitsa moto cyangwa ukazamuka uyicunga bitewe n’uko kuyicaraho byaba ari ukwiyahura.”

Akomeza avuga ko uyu muhanda ukunze kubateza impanuka bitewe n’uko wangiritse bikaba byaratumye abaturage basigaye Babura uko batega.

Ati: Nta mumotari ushobora kuzamuka ngo aparike mu bice bya Gitwa cyangwa Agasharu bitewe n’uko uhita utekereza ko imvura nigwa utaribuhamanuke. Byateje ikibazo kuko abatuye mu bice byerekera I Rukira ku murenge bagenda n’amaguru ibilometero birenga 10 kugirango bagere aho duparika.”

Abajijwe niba nta wundi muhanda bashobora gukoresha ariko bagafasha abaturage, yagize ati: “Indi nzira ishoboka ni iyo kujya kunyura mu Matyazo ngo umuntu agere mu mujyi, ariko ni ukuzenguruka bikabije. Urugero mparitse mu Gitwa cyangwa mu Gasharu, kugirango nzenguruke mu Matyazo umuturage byamuhenda kandi nanjye sinabyemera kuko ayo namuca ntiyakwemera kuyatanga kandi nanjye ntabwo nakorera mu gihombo.”

Iyo imvura yaguye umuhanda wika ntakiwukozeho

Mu kiganiro kihariye Rwandanews24 yagiranye n’Umuyobozi w’umudugudu w’Agahenerezo, Twagirumukiza Faustin, ari nawo ufite igice cy’uyu muhanda cyangiritse kurusha ahandi, yemeza iby’aya makuru.

Ati: “Nibyo ikibazo cy’umuhanda wangiritse turagifite, ariko tugerageza uko dushoboye ngo turebe ko twaba tugize icyo tuwukoraho mbere y’uko kuwutunganya kuburyo burambye bigerwaho.”

Akomeza avuga ko mu minsi ishize hari umwe mu baturage wiyemeje akawukora, ariko bitewe n’ubushobozi bucye ntiyabashije kuwutsindagira bituma imvura iguye yongera kuwutwara.

Ati: “Uyu muhanda wa Gahenerezo-Rukira ufite igice gihanamye kiri ku musozi. Amazi aturuka hejuru Akagera hepfo afite imbaraga nyinshi, bigatuma asenya umuhanda ku buryo bukomeye ntukoreshwe n’ibinyabiziga mu gihe cy’imvura. Twasabye abaturage gufata amazi aturuka ku nzu, ariko imvura iranga ikawusenya kuko amazi ava ku musozi niyo menshi.”

Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, bamwe mu batuye muri uyu mudugudu bishyize hamwe ngo barebe icyakorwa kuri uyu muhanda.

Twagirumukiza ati: “Bitewe n’uko dutuye mu mujyi tukaba ntahandi twabona umuhanda, turimo kwegeranya ubushobozi ngo turebe ko twawukora tukabona uko abaturage bacu bajya batambutsa imodoka na moto zabo bataha cyangwa bajya ku kazi. Tumaze kwegeranya amafaranga asaga miliyoni (1.000.000frws), ubu rero tugiye gukora ubukangurambaga mu baturage bandi turebe ko twabona ayaba akoze ahakunze kwangirika kurusha ahandi.”

Gufata amazi yo ku nzu ntacyo byatanze kuko imvura yarawangije

Mu kiganiro Rwandanews24 iherutse kugirana n’umuyobozi w’akarere ka Huye Bwana Sebutege Ange, yavuze ko uyu muhanda wamaze gushyirwa muri gahunda y’imihanda izakorwa muri aka karere.

Ati: “Uyu muhanda uzatunganywa ku bufatanye n’abaturage kuko nabo bagomba gushyiraho uruhare rwabo. Tuzafatanya kandi n’amashyirahamwe y’urubyiruko rwahuguwe ku gutunganya imihanda ku buryo bugezweho kuko aho bakoraga hagiye kurangira. Uru rubyiruko rubikora neza kandi rufite ibikoresho bigezweho, twizera ko umuhanda uzatunganywa ku buryo bugezwho n’ubwo utahita ujyamo kaburimbo nk’uko biri muri gahunda, ariko washyirwamo imashini ikawutsindagira neza ukaringanizwa.”

Biteganyijwe ko uyu muhanda Gahenerezo-Rukira uzatungwanywa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2023-2024.

Bavuga ko mu gihe cy’imvura uyu muhanda udakoreshwa kubera kwangirika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *