Urugendo rwa Murekatete Triphose mu minsi 366 ayoboye akarere ka Rutsiro

Umwaka urenzeho umunsi umwe, Murekatete Triphose arahiriye kuyobora akarere ka Rutsiro kuko yarahiriye kuyobora aka karere ku itariki 19 ugushyingo 2021.

Twifuje kugaruka kuri bimwe mu byaranze uru rugendo rwe mu gihe cy’umwaka amaze ayobora aka karere.

Amasezerano yasinye atarigeze ashyirwa mu bikorwa

  • Kuwa 22 ugushyingo 2021 Murekatete Triphose yasinyanye amasezerano y’imikoranire MoU na kompani Nile Safaris & trucks service ltd ihagarariwe na Rtd Major Nkunda Aimable yo kubaka ikiraro ku mugezi wa Bihongora ho mu murenge wa Nyabirasi gihuza akarere ka Rutsiro na Rubavu yagombaga kumara amezi atandatu.

Aya masezerano ntiyegeze yubahirizwa kuko iki kiraro cyagombaga kuzura mu mezi 6, kuri ubu amezi abaye 12 huzuye urukuta rumwe narwo rwenda guhirima.

N’amasezerano yavugaga ko iki kiraro kizubakwa n’iyi kampani ku bushake ntacyo basabye akarere kugira ngo babashe koroherwa no gucukura imicanga yo muri uyu mugezi wa Bihongora, kandi n’akarere kari gafite gahunda yo kucyubaka kabemerewe bitagoranye none cyahagaritse ubuhahirane.

<
Ifoto igaragaza ikiraro cya bihongora cyagombaga kuzura mu mezi atandatu ashize (Photo: Koffito)

Mu ngingo ya 6 y’aya masezerano ivuga ko mu gihe aya masezerano yaba atubahirijwe nta buryozwe bwo kutubahiriza amasezerano buzabaho.

Kopi y’amasezerano Nile Safaris & trucks service ltd ihagarariwe na Rtd Major Nkunda Aimable yagiranye na Murekatete Triphose atarigeze agira icyo akorwaho
  • Tariki 14 mutarama 2022 Murekatete Triphose yasinyanye amasezerano y’imikoranire MoU n’umuhanzi Intore Tuyisenge Jean de Dieu yo gukora amashusho y’indirimbo uyu muhanzi yaririmbiye akarere ka Rutsiro.

Amakuru Rwandanews24 ifite nuko uyu muhanzi yasabye akarere amafaranga arenga miliyoni 3 ngo abashe gufata amashusho y’iyo ndirimbo ariko bikarangirira aho, kuko atigeze asinyirwa ahazava ingengo y’imari.

Kugeza uyu munsi akarere ka Rutsiro ntikazi neza icyo uyu muhanzi abifuzaho kuko bamaze imyaka myinshi bakoresha igihangano cye, ariko kuri ubu kiri mu maboko y’akarere, hakaba harabuze igishingirwaho ngo iyi ndirimbo ikorerwe amashusho.

Kopi y’amasezerano intore Tuyisenge yagiranye na Murekatete Triphose atarigeze agira icyo akorwaho

Imiyoborere abenshi basanga irimo kwishishanya

  • Kuva Murekatete Triphose yatorerwa kuyobora akarere ka Rutsiro hakunze kumvikana umwuka utari mwiza mu bakozi no kwishishanya, bituruka ku myanzuro yagiye afata mu bihe bitandukanye abenshi mu bakozi bakavuga ko hatabayeho kugisha inama.

Yavuzweho kenshi guhindurira abakozi imyanya bitagiye bivugwaho rumwe, ndetse bimwe intara ikabitera utwatsi:

Ingero: Akimara gutorwa yafashe bamwe mu bakozi bo mu butaka abajyana mu masoko (Procurements) birakunda, bukeye bwaho afata Uwihanganye Jean Baptiste wari umujyanama wa komite nyobozi amugira umukozi w’agateganyo ku mwanya w’uwo bari bamusimbuje wari wahawe ibaruwa ya burundu.

Ibi intara yabiteye utwatsi isaba ko buri mukozi yaguma mu mwanya yari asanzwemo, bukeye uyu mugabo bifuzaga ko yaza kugira inama komite nyobozi yashakiwe undi mwanya mu murenge nabyo biteza uruntu runtu mu bakozi biza kurangira abuze umwanya atyo.

Murekatete Triphose yaharitse abakozi inshuro nyinshi ku buryo butagiye buvugwaho rumwe aho bamwe mu baganiraga n’umunyamakuru wa Rwandanews24 bakunze kuvuga ko babonye imyanya ahandi bakwigendera, ndetse abinkwakuzi bakuyemo akabo karenge.

Ingero: uwari veterineri w’akarere yarafunzwe arengana akiva muri gereza yaciye iy’ubusamo ajya gukorera ikigo gitanga ubwishingizi bunyuranye.

  • Kuva Murekatete Triphose yarahirira kuyobora aka karere abaturage bo mu mirenge imwe n’imwe bakunze gutunga agatoki ubuyobozi ko butabegera ahubwo ko bwibanda mu mirenge ya Nyabirasi, Kivumu, Kigeyo na Mukura abo mu yindi mirenge bakaba begerwa gake kubera ko iyo mirenge itabasha kwishyura umukozi amafaranga y’urugendo (ordre de mission).

Abarenganye batarenganurwa

  • Abahinzi b’icyayi mu mirenge ya Murunda na Gihango kugeza ubwo abahinzi baheze mu gihirahiro bakaba batazi n’ingano y’umwenda babereyemo BRD, aho bavuga ko hakenewe impuhwe za Perezida wa Repubulika bagakurwaho uyu mwenda.

Iki kibazo cyagarutsweho kenshi ni abaturage ariko ubuyobozi bwakomeje kugenda biguru ntege mu gufasha aba bahinzi b’icyayi ba barizwa muri RUTEGROC.

  • Muri aka karere kandi hakunze kuvugwa ikibazo cy’abahinzi n’aborozi bo mu mirenge ya ruhango bari bafite ubutaka bukagirwa ubuhumekero bwa parike none kuri ubu bakaba bagiye kwicwa n’inzara bakomeje gutakamba basaba ko bahabwa ibisigara bya leta birengagijwe, imyaka ikaba ikomeje gushira indi igataha, dore ko nta nzuri z’inka zabo cyangwa aho bahinga basigaranye.
  • Muri aka karere haracyari abaturage bakoze mu mirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri (2020-2021) bagizwe n’abafundi n’ababafashaga (aide macon) batarahembwa amafaranga bakoreye. Iki kibazo n’ubwo cyakunze kugaruka kenshi mu majwi y’abayobozi b’aka karere haracyari benshi bavuga ko bambuwe barimo abo mu murenge wa Mushubati.
  • Ni kenshi abaturage bagana mu ishami rya one stop center bagiye bagaragaza ko badahabwa serivisi inoze, mu bucukumbuzi bw’umunyamakuru wa Rwandanews24 yasanze imashini (printer & scan) imaze imyaka myinshi idakora bikaba bisaba ko bitabaza akandi karere ngo abaturage babone ibyangombwa by’ubutaka akaba ariyo mpamvu basiragizwa.

Ibi kandi umunyamakuru yabihuje no kuba aka karere kagira imashini (generateur) igenda yangirika buri munsi ntisanwe dore ko n’iyo umuriro ubuze muri aka karere imirimo ihagarara, ibi byose Murekatete Triphose akaba yarabimenyeshejwe ariko akaba ntacyo yabikozeho.

  • Abaturage bo mu mirenge ya Kigeyo na Mushonyi bavuga ko kuva muri mata uyu mwaka ubuhahirane bwahagaze kubera ko ikiraro cya nkora cyatwawe n’ibiza ntibashyiriweho ubundi buryo bwo kwifashisha.
Ikiraro cya Nkora gihuza Umurenge wa Mushonyi n’uwa Kigeyo ho mu Karere ka Rutsiro kuva muri werurwe cyahagaritse ubuhahirane

Mu kiganiro na Rwandanews24 yagiranye na Murekatete Triphose kuri bimwe mu bibazo bivugwa muri aka karere harimo na bimwe muri byo twagarutseho n’ibindi tuzabagezaho mu nkuru itaha yavuze ko bikirimo gusesengurwa.

Ati “Ibi bibazo biracyasesengurwa ngo hafatwe imyanzuro ikwiriye.”

Murekatete Triphose yatorewe kujya mu bajyanama rusange kuwa 16 ugushyingo 2021, kuwa 19 muri uku kwezi yatorewe kuyobora aka karere ahita anabirahirira nk’uko bitegenywa n’amategeko akaba yaragiye kuri uyu mwanya asimbuye Ayinkamiye Emmerance.

Murekatete Triphose uyobora akarere ka Rutsiro

17 thoughts on “Urugendo rwa Murekatete Triphose mu minsi 366 ayoboye akarere ka Rutsiro

  1. Ubuyobozi bukwiye gukemura ibibazo by’abaturage nkuko buba bwa byiyemeje rwose
    Muzanyarukire mu Murenge wa Ruhango mu kagali ka Rundoyi aho hari ikiraro nacyo cyasenywe nibyiza kdi hashize imyaka itari munsi ya 5 ans kdi iki kiraro nacyo gihuza centre ya Gakeri na centre ya Rundoyi harimo ni kigo cya mashuri cya Rundoyi naho muzahagere murebe rwose

  2. Urakoze umunyamakuru kurubu bucukumbuzi!

    Ibibazo biri mukarere akenshi byatewe nUmuyobozi mushya wako waje mukazi yitwaje Ex minaloc minister baribafitanye ubushuti budasanzwe kuburyo yakoraga ibyo ashatse ntacyo yikoma!

    Kuyobora Akarere rwose byaramunaniye!
    Leta nidushakire uwundi,Wenda abakozi batuza bagakorana umutima udahagaze!

    Kubona Umuyobozi yitwaza ibibazo bye bwite ( iby’iwe murugo) byamurenze Akitura umujinya abo ayobora!

    Leta nitabare hakiri kare!

  3. Sha Reka nkubwire wamunyamakuru we nubwo ntakuzi Ariko biragaragara ko uyu muyobozi umwanga cyane 😅, mbega urwango weee Ubuse ko utashyizeho ibyiza amaze kugeza kukarere kacu?? Abantu nkamwe murwanya abandi aho gushyira hamwe ngo twubake urwatubyaye namwe muri abahemu babi😏

  4. Nyumvira gusa Umva uyumubyeyi uzi urubyiruko yafashije guhanga imirimo tukaba twariteje imbere?? Sha munjye muvuga ukuri mureke gusebanya no kwirwanya twubake urwanda ruzira urwango nkurwo mumufitiye

  5. Mbega Mbega ishyari we😂🙆🏼‍♀️ Abantu bikikihe mwishwe nishyari ryaranabarenze ahubwo se uwo muyobozi mufitiye ishyari ringana uko buriya ntimuzanamugirira nabi? Uyu muyobozi rwose numuyobozi mwiza, mukure izo nzangano zanyu aha 😤
    Ahubwo namwe mukorere urwababyaye muve mumatiku

  6. Umuntu w’umugabo muzima agira amatiku angana uko !!!!
    afite ibibazo iwe murugo se wowe utabifite uri gukora iki hano? nawe byarakurenze cyangwa bizakurenga , mureke umuyobozi wacu akomeze akore di abaturage turamukunda kandi rwose inshingano ze azikora neza.
    Icyo nkundira igihugu cyacu nuko kidashyigikira amatiku nkaya ayo magambo asebanya ntaho yatugeza nkabaturage ba Rutsiro

  7. Wamunyamakuru we ntabunyamwuga nkubonanye
    Nsomye neza iyinkuru nsanga Nawe ubwawe atari wowe wabyanditse ahubwo watumwe
    Ntanubwo uzi kwihishira wari kwijijisha ukavuga nibyiza yakoze naho ibi biragaragara ko ari ishyari cyangwa ibindi bibazo mufitanye
    Sha ngucishijemo ijisho kbs

  8. KAGINA
    Wamugabo we urantangaje ‘ ngo ibibazo byamurenze?
    Ndumiwe cyane abanyarwanda we 🙆🏿‍♂️Ubuse wowe kagina utagira ibibazo urinde ko numva utazwi🤢 Nako uwo wabawe wese . Ubuse ko mbona uyu meya wanyu mumwanga koko uragira ngo areke akazi ngo kuko afite ibibazo? Wowe se utabifite watanze iki ra ? Niyo mpamvu ako karere kadatera imbere mwimitse ishyari nu Rwango aho gukora, ubundi se Navaho hazava he utagira ibibazo cg utazabigira Yewe Nawe niba utabifite humura uzahura nabyo maze wowe bigusaze wiruke kumusozi 🤠🤠, urancumuje muruyu mugoroba 🥱 Humura mugabo isi ntisakaye naho uwo mu meya Ndumva ambabaje ntamuzi mumufitiye ishyari nurwango bikomeye biragaragara 🥴
    Maze isi nikugeraho ntizakugirire impuhwe 👻👻

  9. Nshimiyimana Eric ko twiganye Agrobusiness muri UR wagiye Mwitangazamakuru gute? Kuko wari wabuze akazi?? Nagatangare impamvu ntabunyamwuga ufite kumbe nuko ukora ibyo utize utazi nuko bikorwa?? Nawe usubiremo iyinkuru urabona aho winyuraguyeho kenshi uti ingingo yagatandatu (Nonese Ntago uzi icyo force majeur )bisobanura sha usebeje abanyamakuru na Kaminuza Yu Rwanda

  10. HAHAHA MBEGA UMUGABO UNSEKEJE
    We ! Ngo meya afite ibibazo? INCwiii wowe Ntabyo ufite? Hahaha BIRAKWISHE Ahubwo kuko iyo utabigira nti a uri mumatiku

  11. Uyu munyamakuru Nshimiyimana Eric wimyaka 28 inkuru ye yuzuye gusebanya no guharabika umuyobozi wakarere washyizweho nabaturage. Mwakwibaza muti Nshimiyimana Eric afite nyungu ki mu mu kwandika iyi nkuru? Reka tubanze twibaze ngo Nshimiyimana Eric ni muntu ki?
    Nshimiyiamana Eric Yize muri kaminuza y’u Rwanda ibijyane nubuhinzi. Abuze akazi mubyo yize ajya mu bumunyakuru.
    Nshimiyimana Eric yagerageje kwiyamamariza kuba muri njyanama y’akarere ka Rutsiro aratsindwa bikabije (mwareba ibi kuri iyi site https://ijambo.net/content/Umunyamakuru-NSHIMIYIMANA-Eric-yiyemeje-kuzana-impinduka-muri-njyanama-ya–Rutsiro-yiyamamarijemo-.php). Aho gufatanya nabayobozi batowe nabaturage, yifatanyije nabashaka kwimakazwa ruswa nabandi baharanira inyungu zabo bwite mu kurwanya ubuyobozi bwakarere ka Rutsiro.
    Iyi nkuru ye yuzuyemo ukubura ubunyamwuga, uretse nibyo ntabwo ikwiye kwandika numuntu warangije kaminuza y’u Rwanda. Umuntu warangije kaminuza tuba tumwizeyeho ibintu yakoreye ubushakashatsi akanabinonosora.
    Urugero:
    Muri iyi nkuru ye yanditse ko ati “Mu ngingo ya 6 y’aya masezerano ivuga ko mu gihe aya masezerano yaba atubahirijwe nta buryozwe bwo kutubahiriza amasezerano buzabaho”. Ndibaza ko yize gusoma no kwandika nasobanurire abasomyi be icyo impamvu ntakumirwa (Force majeure) bisobanura. Areke kubogama agamije gusebanya. Ntiyigeze atubwira niba yaraganiriye nubuyobozi cyangwa na kompani ngo ahubwo atubwire iyo “mpamvu ntakumirwa” yatumye imirimo idakomeza.
    Ntabwo ndinjira mu ngero zose yatanze kubera zuzuyemo ibinyoma no kudasesengura namwe ibisigaye mwabyibonera.
    Ese uyu munyamakuru ko atihishyira. Nshimiye ko yashakaga kuba muri njyanama. Nadusobanurire impamvu inkuru ye yose ari umuyobozi w’akarere aho kuba ubuyozi bw’akarere. Ese umuyobozi w’ akarere akora wenyine. Nadusobanurira niba uwo muyobozi w’akarere nta komite nyobozi n’inama njyanama afite bafatanije kuyobora.
    Ese Eric Nshimiyimana we!!! wiyamamarije kuba muri njyanama utazi n’inshingano zayo.

  12. Naringiye kwandika none ndabona bakunsubirije. Nubwambere mbonye umunyamakuru winzanga hahaha Ariko niba warize agribusiness nkuko mbibonye Birumvikana kuko ubunyamakuru si ibintu byawe . Ubutaha ujye Ubanza kwihugura kuko ubumenyi ufite kumwuga burajegajega

  13. Uyumubabo numunyarwanda ra ? Kagina arantangaje. Ngo afite ibibazo? Sha icyampa wowe bikazakwirukansa kumusozi, Ishyari ubwaryo rizagusaze , Yewega Yewega

  14. Hahah iyinkuru mbonye yuzuyemo amakuru y’ukuri koko ! Uyu munyamakuru azi kwanaliza biragaragara

  15. Hahah ngo nawe rero wanarije ntako utagize hahaha Mbonimpa rwose 😂😂😂 Sha niba ari uko wanariza urababaje 😂, Ubuse wabuze nakenge ko gusoma neza? Ndumiwe koko iyinkuru yuzuyemo ubujiji kuba utabibona Ubwo nawe ntaho utaniye nuyu munyamakuru

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.