Rubavu: Nyirakwezi ku myaka 64 atunzwe no gukora imishito

Nyirakwezi felecite wo mu karere ka Rubavu avuga ko yanze gusabiriza agahitamo kujya akora imishito n’ubwo intege zitangiye kumubana nkeya agasaba ko ubuyobozi bwamugoboka.

Nyirakwezi felecite yabonye izuba kuwa 13/05/1958 atuye mu karere ka Rubavu, umurenge wa Nyundo amaze imyaka itanu atunzwe no gukora imishito nyuma yo kwanga gusabiriza.

Mu kiganiro na Rwandanews24 yavuze ko yahisemo gukora imishito kuko yabonaga atabona imbaraga zo guhinga, kandi akaba ntanuwabashaga kumuha ikiraka cyo guhinga.

Ati “Nabuze imbaraga zo guhinga nanga gusabiriza mpitamo kujya nkora imishito ikoreshwa mu tubari ikozwe mu migano, gusa kubera ko aho mvana imigano ari kure ntakibasha kwikorera nkeneye gukorerwa mu ngata wenda nanjye nkajya mpabwa VUP.”

Akomeza avuga ko kuva imirwano ya M23 yatangira nta mukiriya akibasha kubona kuko imishito akora yagurwaga n’ababazi bo mu mujyi wa Gisenyi.

<

Imbogamizi zimugoye cyane avuga ko atakibasha kwikorera k’umutwe uramurya kandi yanagenda amaguru akamurya, akaba asaba ko yahabwa VUP. 

Avuga ko n’inzu yiwe ishaje kanadi akaba nta bushobozi bwo kuyisanura afite akaba asaba ubuyobozi ko bwamusanurira inzu atuyemo itazamuhirimaho.

Nyirakwezi felecite avuga ko imishito 100 ayigurisha ku mafaranga 200 frw ngo abashe kubona ikimutunga, akaba mu cyumweru kimwe akora ifite agaciro k’amafaranga 1000 frw.

Nyirakwezi felecite atuye mu murenge wa Nyundo
Imishito avuga ko yabuze isoko kuva intambara ya M23 na FARDCyakubura
Inzu atuyemo avuga ko igiye kumuhirimaho

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.