Rutsiro: Umwana na se bagwiriwe n’inzu bahita bapfa

Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, tariki 19 ugushyingo 2022 umugabo witwa Nyirimbuga n’umwana we witwa Ntezirizaza Samuel bagwiriwe n’inzu bahita bapfa.

Ibi byabaye ku isaha ya saa yine z’igitondo mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Manihira, akagari ka Tangabo ho mu mudugudu wa Rugano.

Basabose Alex, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Manihira yahamirije Rwandanews24 aya makuru.

Ati “Nibyo koko Nyirimbuga w’imyaka 73 n’umwana we witwa Ntezirizaza Samuel w’imyaka 8 bitabye Imana nyuma y’uko baguweho n’inzu, kuri ubu bakaba bagiye gushyingurwa.”

Basabose asaba abaturage kumva ko bari mu bihe bidasanzwe b’imvura bakirinda uko bishoboka bazirika ibisenge by’amazu batuyemo, bakirinda ahaturuka ibiza hose ari nako abakiri mu manegeka bayavamo bakajya ku mudugudu.

<

Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko inzu yabaguyeho nyuma y’imvura yari imaze iminsi igwa amazi akajya mu musingi w’inzu ikajandama aribyo byatumye igwa.

Ibiro by’Akarere ka Rutsiro

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.