Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu, tariki 19 ugushyingo 2022, umusirikari wa Congo utaramenyekana imyirondoro wari ambaye imyambaro y’igisirikare cya congo FARDC yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda.
Ibi byabereye mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi, akagari ka Mbugangari ho mu mudugudu wa Gasutamo mu masaha ashyira saa saba z’ijoro.
Amakuru agera kuri Rwandanews24 n’uko inzego z’umutekano zazindukiye aharasiwe uyu musirikare, zirimo n’Abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.
Ikindi n’uko abaturiye aho uyu musirikari yarasiwe bavuga ko bumvishe urusaku rw’amasasu menshi bakagira ubwoba.
Mu itanagazo rya MINADEF ntabwo hemezwa nimba uwarashwe ari umusirikari wa FARDC cyangwa undi mutwe.
Kuri uyu munsi nyuma yuko inzego zitandukanye ziharamukiye, umurambo wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi, mu gihe irereza rigikomeje.
Mu gitondo cyo kuwa Gatanu tariki 17 Kamena 2022 mu Karere ka Rubavu, umusirikare wa DRC nabwo yarasiwe ku kubata bw’u Rwanda arapfa.
Umusirikare mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yaherukaga kurasirwa ku butaka bw’u Rwanda mu Mudugudu wa Cyamabuye, Akagari ka Rusura, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, kuwa 05 Kanama 2022 mu gace kakunze kunyurwamo n’abarwanyi ba FDLR.




