Canada: Muhodari nyuma yo kwibaruka yasohoye indirimbo ishimira Imana

Muhodari Freddy ukorera umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu gihugu cya Canada nyuma yo kwibaruka imfura yasohoye indirimbo ishima Imana “Warabisoje” ivuga kubyo yamukoreye.

Muhodari Freddy yavukiye muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo akurira mu Burundi, muri 2017 nibwo yerekeje gutura muri Canada nk’impunzi.

Mu kiganiro na Rwandanews24 yadutanagrije ko ibyo Imana yamukoreye byarenze ukwemera.

Ati “Kenshi dupanga nk’abantu ntibigende nk’uko twabiteganyije ariko iyo Imana isubije ibyufuzo byawe ntiwareka kuyishima, nateganyije ubukwe burakorwa kandi bugenda neza n’ubwo hajemo imbogamizi ariko ntizabuhagaritse, ariko impamvu y’indirimbo n’uko yaduhaye imfura (umwana).”

Indirimbo warabisoje yagiye hanze kuwa 13 ugushyingo 2022 ikaba imaze kurebwa n’abarenga 1200 ku rukuta rwa youtube.

Harimo aho aririmba ko Imana yamushoboje byinshi atari kwishoboza, agakomeza avuga ati waratwimanye ukomeza kuduha impano mu muryango kugira ngo udusetse yumvikana kandi avuga ko abanzi be bari bagiye kumumira irabarinda akikiriza avuga ati “wabikoze neza, wabisoje neza.”

Nyuma yo gusohora warabisoje Rwandanews24 yamenye amakur ko agiye guhita asohora indi ndirimbo yahuriyemo n’umuramyi Kagame Charles uba mu gihugu cya Australie bise Sintinya.

Muhodari Freddy n’umufasha we Uwase Angel bakoze ubukwe kuwa 17 ukuboza 2021, bubera mu gihugu cya Uganda mu gihe umugore asanzwe aba mu gihugu cya Kenya, bakaba baribarutse imfura yabo y’umuhungu kuwa 04 ukwakira 2022.

Nyura hano ubashe kumva warabisoje

Uwase Angel ateruye imfura yabyaranye na Muhodari Freddy
Warabisoje ni indirimbo yakozwe mu masaha menshi y’ijoro

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »