Uburengerazuba: Polisi y’u Rwanda igiye gucanira imiryango irenga 1700

CIP. Mucyo Rukundo, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba

Mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda byibanda ku mibereho myiza y’abaturage, imiryango 1,750 yabaga mu mwijima mu ntara y’iburengerazuba igiye gucanirwa.

CIP. Mucyo Rukundo, umuvugizi wa polisi mu ntara y’iburengerazuba yabitangarije Rwandanews24 kuri uyu wa 18 ugushyingo 2022 ubwo bashyikirizaga imiryango 41 yo mu karere ka Rubavu imirasire yo kubavana mu bwigunge.

CIP. Mucyo ati “Kuva mu kwezi kw’ukakira turi mu bikorwa biteza imbere abaturage bagize intara y’iburengerazuba, aho turimo gutanga imirasire ku bafatanyabikorwa (abaturage) kugira ngo bave mu bwigunge baterwaga n’umwijima aho bashoboraga guterwa n’abagizi ba nabi, twubatse kandi amazu y’abatishoboye, twubatse amarerero (ECD) ku gira ngo abaturage babeho neza.”

CIP. Mucyo akomeza avuga ko ubwo abaturage bahawe imirasire batazongera kurarana n’amatungo, kuko aho azajya aba ari azajya aba amurikiwe, kandi ibi byose bikorwa kugira ngo umuturage agire umutekano usesuye.

Akanyamuneza kari kose ku bahawe imirasire y’izuba

Niyibizi Felecien, utuye mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Gatovu ho mu murenge wa Nyundo ati “Twabaga mu kizima bigatuma tutisanzura, abana bakabura uko bisanzura ngo basubiremo amasomo kuko abana bagorwaga no kwigira kuri buji rimwe na rimwe amafaranga yo kuyigura yaba yabuze abana ntibasubiremo amasomo.”

Ntagisanimana Pascal ati “Imirasire duhawe ije ikenewe kuko izafasha abana bacu gusubiramo amasomo ndetse tuvuye mu icuraburindi ry’umwijima.”

Niyigaba Marie Claire ati “Twabaga mu mwijima none tugiye kuba ahabona dukora imirimo yo murugo neza, no gutekera ahabona kuko aga tadowa ntikabona hose ngo uteke ibifite isuku.

Niyibizi na bagenzi be bose bashimira Polisi y’Igihugu ku buryo yabagobotse ikabafasha kubungabunga umutekano mungo zabo, bakaba bazafatanya mu kurwanya ibyaha.

Mu bikorwa bya Polisi muri iyi ntara hazatangwa imirasire 250 muri buri karere, hubatswe amazu y’abafatanyabikorwa (abaturage) 14 ndetse hubakwa amarerero (ECD) hanasanwa ayo mungo kugira ngo abana borohererwe n’ingendo bakoraga.

CIP. Mucyo Rukundo, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko bazacanira imiryango irenga 1700 muri iyi ntara (foto: koffito)
Imirasire 41 yatanzwe ku ikubitiro mu karere ka Rubavu yahawe abaturage bo muri Nyundo

1 thought on “Uburengerazuba: Polisi y’u Rwanda igiye gucanira imiryango irenga 1700

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »