Huye: Barasaba gukemurirwa ikibazo cy’ umuriro wa ‘baringa’ ubageraho saa tanu z’ijoro

Abatuye mu mudugudu w’Agasharu bavuga ko umuriro bahawe ari baringa kuko ntacyo ubamariye haba mu bikorwa byabateza imbere cyangwa kubamurikira mu gihe cya nijoro kuko icyo ubafasha ari ugucomeka telefoni ku manywa gusa, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ukagenda ukongera kugaruka saa tanu z’ijoro nk’uko abaganiriye na Rwandanews24 babivuga.

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko utuye mu karere ka Huye, Umurenge wa Huye, akari ka Rukira mu mudugudu wa Agasharu.

Ati: “Ikibazo cy’umuriro menya cyarabananiye kugikemura kuko kuva muri 2018 twabona umuriro nta terambere watugejejeho. Tuwubona twari tuziko tugiye kwiteza imbere tugatangiza ibikorwa bya salo zitunganya imisatsi y’abagore n’izogosha abagabo, ariko na radiyo ntituyicomeka ngo bikunde, ntawagura televiziyo ngo ajye areba amakuru n’ibindi biganiro kubera ko umuriro ntukora.”

Kubera ubwinshi bw’abakeneye umuriro byatumye uba mucye none baba mu kizima

Mugenzi we nawe utuye mu mudugudu wa Agasharu nawe ati: “Njyewe ubusanzwe nkora akazi ko gusudira. Umudugudu wacu uri mu gice cy’umujyi bivuze ko dukeneye iterambere kurusha uko mbere twabagaho. Narinzi ko umuriro uzamfasha kwiyegereza ibikorwa byanjye nkajya mbikorera hafi kuko abantu barimo gutura hano bose bakenera inzugi, amadirishya, ibyuma byo gusakariraho amabati, ariko bajya kubisudiriza mu ahandi kubera ko hano ntabihakorera nta muriro.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko baramutse babonye umuriro byabafasha mu iterambere bikanagabanya ubujura buhari kuko abiba ni uko batabona uko bakora ibikorwa bibateza imbere birimo no kogosha.

<
Amapoto abaturage bakoresha ari mu byo bazafashwa gukemura kuko atariyo yifashishwa mu bijyanye no gukwirakwiza amashanyarazi

Ati: “Hano tubonye umuriro natanga umusanzu wo kugabanya abajura muri uyu mudugudu, kuko natanga akazi ku bantu benshi abandi bakiga nabo bagakorera amafranga ntibibe. Njyewe rero mbona kutgira umuriro bitiza umurindi ubujura bukabije buri hano. Umuriro ni ikibazo kuburyo bamwe radiyo twazigurishije kubera ko ntacyo zitumariye.”

Ibivugwa n’aba baturage byemezwa n’umuyobozi w’uyu mudugudu w’Agasharu Musabyumugabe Ildephonse nk’uko yabibwiye Rwandanews24.

Iyi Cashpower ntijya ibona umuriro haba ku manywa cyangwa nijoro

Ati: “Umudugudu w’Agasharu dufite ikibazo cy’umuriro tumaranye imyaka ine. Umuriro twawubonye ari abaturage twishyize hamwe, uwo bahaye umuriro abasha kwishyura kashipawa (Cashpower) yishyuraga amafranga ibihumbi 56.000frws, naho uwishyuraga mu byiciro yarangizaga kuyishyura ihagaze ibihumbi 66.000frws. Twarishyuye, ariko nta muriro baduhaye.”

Akomeza avuga ko bagerageje  kugaragaza ikibazo bafite inshuro nyishi, ariko ntacyo barafashwa haba kashipawa zidatanga umuriro, insinga n’amapoto, ahubwo ngo hafashwa ufite ubushobozi bwo kugura indi kashipawa kuko we baza bakayimuhindurira.

Ati: “Twandikiye REG inshuro nyinshi tubamenyesha ikibazo cy’umuriro dufite bakatubwira ko bazadufasha, ariko ntacyo baradufasha. Ibibazo twabagaragarije ni kashipawa zidakora, insinga nto zitagenewe umuriro, transfo ifite imbaraga nke n’umuriro uboneka saa tanu z’ijoro abantu baryamye ntacyo bari buwumaze.”

Abatuye muri aka gace babona umuriro ubasha gucomeka telefoni zonyine kumanywa gusa

Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye na Ngenzi Aime, umukozi muri REG ishami rya Huye avuga ko ikibazo cy’aba baturage bakizi ndetse ko inyigo yacyo yarangiye hasigaye gutangira ibikorwa byo kugikemura.

Ati: “Ikibazo cy’umuriro mu mudugudu w’Agasharu turimo kugikoraho kuko twamaze no kuhasura hamwe n’abafatanyabikorwa bazadufasha kubaha umuriro. Ni ibikorwa biri mu mushinga watewe inkunga na Banki y’Isi, twamaze gushyira ku murongo ibikenewe byose tukaba dutegereje ko ibikoresho bitugeraho ngo imirimo itangire.”

Iyi cashpower ibona umuriro saa tanu z’ijoro kugera saa kumi n’ebyiri za mugitondo gusa

Akomeza avuga ko ikibazo cy’umuriro kitari muri uyu mudugudu w’umurenge wa Huye gusa, kuko hari n’ahandi bafite iki ikibazo ariko impamvu nyamukuru ibitera ngo ni uko usanga muri ibi bice barabonye umuriro hatuye abantu bacye, bakaba bariyongereye arinako bakenera umuriro bituma uba mucye.

Ati: Uretse Agasharu, hari izindi site zirimo iyo mu murenge wa Tumba na Mukura abahatuye nabo bafite ikibazo cy’umuriro mucye. Imirimo yo gukemura iki kibazo iratangirana n’ukwezi k’ Ukuboza 2022, bikaba biteganyijwe ko iki kibazo kizabacyakemutse aho kigaragara muri Huye bitarenze Mutarama 2023.

Kongera umubare w’ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda, bijyanye n’intego ya Guverinoma yo kugeza amashanyarazi kuri bose bitarenze umwaka wa 2024. Imibare itangwa na EDCL igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2000 kugera ubu, ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zarazamutse ziva kuri 2% gusa zigera kuri 74.5%, ubariyemo izisaga 50.9% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange ndetse na 23.6% zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange, yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba ndetse n’afatiye ku miyoboro itari iya rusange (mini grids).

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.