Rubavu: Ubuke n’uburangare bw’abaganga mu bituma ababyeyi bagipfa babyara

Abagore barishimira ko mu myaka 28 ishize u Rwanda rwibohoye, umubare w’abapfa babyara wagabanutse cyane, intego ikaba ari uko umubare ugera mu munsi y’impfu 70 mu bagore ibihumbi 100 bitarenze mu 2030. Ni mu gihe mu karere ka Rubavu bavuga ko ubuke n’uburangare bw’abaganga biri mu bituma hari abakibura ubuzima babyara.

Ubuhamya bwa bamwe mu bagore bwumvikanisha uburyo ubuzima bw’umubyeyi butari bworoshye mu myaka yo hambere mbere y’uko u Rwanda rubohorwa, kuko ntawabyariraga kwa muganga.

Ababyeyi bo mu murenge wa Cyanzarwe baravuga uburyo mu myaka yo hambere abagore benshi babyariraga mu ngo.

Umwe ati “Mbyara kimwe n’abandi mbere twabyariraga mu rugo rimwe na rimwe tugahura n’ibibazo. Abatubyazaga nta bumenyi bari bafite, hari abo byateraga kugira infections, ugasanga abenshi baguye kw’iseta bitewe n’uko ubuvuzi butari buhagije, gusa kuri ubu twegerejwe amavuriro n’ubwo abayakoramo badahagije.”

Akomeza yungamo ko kuba abaganga badahagije hari ubwo kwa muganga bakakurangarana kubera ko muganga umwe aba arimo yakira abarwayi benshi bikaba byanatera urupfu.

<

Sindikubwabo Jean Damascene we yagize ati “Nta muntu n’umwe wakwifuza ko umubyeyi n’umwana we bamunyura mu myanya y’intoki, ku ruhande rwacu nk’abaturage dukora uko dushoboye kose tukubahiriza amabwiriza n’inama Abajyanama b’ubuzima baba baduhaye ahubwo ugasanga ikibazo giterwa n’uburangare bw’abaganga badashyira imbaraga mu kwita ku mugore uje kubyara. Hari ubwo bamurangarana nyine ugasanga bimuviriyemo urupfu.”

Asaba ko mu gihe abaturage bakangurirwa kwitabira gupimisha inda no kubahiriza inama bahabwa mu gihe batwite abaganga nabo bakwikubita agashyi bagashyira imbaraga mu kwita cyane ku babyeyi babagana.

Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza kuri we agaragaza ko urupfu rw’umubyeyi rushobora guterwa n’ibintu bitandukanye akavuga ko kuba hari ababyeyi bagipfa babyara atahita abishinza uburangare bw’abaganga n’ubwo atabihakana.

Ati “Ntabwo nabyemeza ko ariko biri kuko mbona umuforomo ubyaza aba abifitiye ubumenyi buhagije, biramutse biba wenda byagaruka ku kibazo cy’abakozi badahagije ugasanga hari ufite umubare munini w’abo agomba kubyaza akaba yagira uwo ageraho akerewe. Icyo mbona ariko nanone n’uko urebye uko byahoze mbere hari intambwe igenda iterwa mu kubigabanya.”

Yemeza ko ibishobora gutuma umubyeyi apfa mu gihe cyo gutanga ubuzima bishobora guturuka ku babyeyi ubwabo igihe batipimishije inshuro zigenwe ngo bakurikiranwe kare byuzuye ndetse no kuba hari abatakurikiza inama z’abaganga ariko nanone hakaba hakaba n’ibishobora guterwa n’abaganga ubwabo.

Mu myaka 17 ishize, hapfaga abagore barenga 1000 ku bagore ibihumbi 100 babyaraga. Mu 2005 bageze kuri 750 mu gihe mu 2014-2015 bari 210.

Intego n’uko umubare w’abagore bapfa babyara ugera munsi y’impfu 70 mu bagore ibihumbi 100 bitarenze mu 2030.

Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko bimwe mu byakozwe mu kwita ku  buzima bw’abagore mu myaka 28 ishize, harimo kongera umubare w’ababyaza n’abaforomo, gushyiraho amashuri yisumbuye yigisha ibijyanye n’ubuforomo n’ububyaza mu kongera umubare w’ababyaza n’abaganga, gushyiraho abajyanama b’ubuzima bashinzwe by’umwihariko kwita ku buzima bw’abagore, kongera umubare w’imbangukiragutabara ndetse no kongera amavuriro afite by’umwihariko igice cyo kwakiriramo abagore batwite n’abaje kubyara.

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage (DHS) bwo muri 2020, bugaragaza ko impfu z’ababyeyi bapfa babyara ziri ku kigero cya 203 ku babyeyi ibihumbi 100, mu gihe hapfuye abana 19 ku bana 1000 bavutse.

Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza yemeza ko hakenewe uruhare rwa buri wese mu gukemura iki kibazo

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.