Rubavu: Irondo ry’umwuga rirataka inzara mu gihe abaturage barishinja kubiba

Bamwe mu bakora irondo ry’umwuga (Inkeragutabara) mu karere ka Rubavu barataka inzara kuko bavuga ko bamezi ane bakora badahembwa, naho abaturage bataka ubujura ntibatinya gutunga agatoki izi nkeragutabara ko nazo zirimo abajura.

Abanyerondo baganiriye na Rwandanews24 bavuga ko babona ingo zabo zishobora gusenyuka bitewe n’uko imibereho y’imiryango yabo itifashe neza kubera kunanirwa kuyitaho.

Umwe aba banyerondo wifuje ko imyirondoro ye igirwa ibanga mugitondo cyo kuwa 15 Ugushyingo 2022 yahamagaye kuri Radio Isano mu kiganiro agaseke avuga ko mu ngo zabo babaye nk’abana kuko nta jambo bagifite.

Yagize ati “Tumaze amezi ane tudahembwa nk’abakora irondo ry’umwuga mwatubariza Ubuyobozi impamvu kuko ingo zacu bamwe zigiye gusenyuka kuko ntacyo tuzicyuramo.”

Yakomeje avuga ko inzara ibamereye nabi akaba ariyo mpamvu basaba ko ubuyobozi bubagoboka mu maguru mashya, kuko na Gitifu w’umurenge wababeshya kuba abagurije ibihumbi 10 Frw buri muntu umunsi wo kuyabaha ugeze batashye amara masa.

Kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2022 umunyamakuru wa Rwandanews24 ukorera muri aka karere yazengurukije mikoro mu baturage bamubwira ko ubujura bwafashe indi ntera yaba ubwo gutega ibico mu ijoro n’ubwo kubatemera insina bashaka imitumba yo kujyanwa kugurisha.

Aba baturage bavuga ko ubujura bukorerwa muri uyu murenge burenze indengakamere bakaba bakeka ko mu babukora harimo na bamwe mu nkeragutabara zimaze igihe zidahembwa.

Umuzi w’iki kibazo ni uwuhe?

Nzabahimana Evariste, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero mu kiganiro na Rwandanews24 yatangaje ko ikibazo cyatumye aba banyerondo b’umwuga bamara aya mezi yose badahembwa ipfundo ari Rwiyemezamirimo wahawe isoko ryo kwishyuza amafaranga y’umutekano ntabashe kugeza ku mishahara y’aba banyerondo.

Ati “Isoko ryo kishyuza amafaranga y’irondo ryahawe rwiyemezamirimo muri Mata, kuva icyo gihe kugeza muri Kanama bahembwaga ku mafaranga yari asanzwe kuri konti ya mbere y’uko ahabwa isoko ndetse no ku mafaranga we yari yatanze nka Garanti, muri ayo mezi ntiyigeze yishyuza ni ayabasha guhemba ukwezi kumwe, gusa kuri ubu amasezerano twarayasheshe ku bwumvikane tukaba twizeye ko bitarenze uku kwezi tuzaba twamaze kwishyura izi nkeragutabara.”

Nzabahimana akomeza avuga ko mu mezi atatu Rwiyemezamirimo yari amaze kwishyuza amafaranga arengaho gato kuri Miliyoni imwe mu gihe bahemba buri kwezi arenga Miliyoni eshatu, gusa mu masezerano yari yaragiranye n’umurenge hakaba nta ngingo n’imwe yarimo ivuga ku kibazo cyavuka igihe atagejeje ku mafaranga akenewe arinabyo byatumye agenda biguru ntege mu kwishyuza.

Rwandanews24 yamenye amakuru ko aya masezerano ya Rwiyemezamirimo n’umurenge yasinywe muri Mata, aho yagombaga kujya afata 20% y’amafaranga yishyuje mu gihe hari umwanzuro w’akarere uvuga ko nta wemerewe komisiyo irenze 10% y’ayo yakusanyije.

Mu murenge wa Rugerero, Nyamyumba, Nyundo, Rubavu na Gisenyi muri aka karere ka Rubavu ni hamwe mu hagiye humvikana amatsinda y’insoresore zambura abaturage.

Ibyo kwishyuza amafaranga y’umutekano binyuze mu makoperative na ba rwiyemezamirimo byongeye kubura mu ntangiriro za 2022 nyuma y’uko muri 2019 byari byaravanweho bitewe na gahunda za Leta zavugaga ko nta koperative zemerewe gucunga umutekano.

Nzabahimana Evariste, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero (Photo:: Koffito)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *