Nyirahategikimana Stephanie w’imyaka 64 wo mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Mushonyi, akagari ka Magaba, umudugudu wa Gasave yapfuye urupfu rutunguranye.
Mwenedata Jean Pierre, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushonyi yahamirije Rwandanews24 aya makuru.
Ati “None kuwa 15 ugushyingo 2022 saa mbiri z’igitondo twamenye amakuru ko yaguye mu muryango w’inzu ye ahita apfa,aho yari ari kumwe n’abuzukuru be 2 babanaga mu rugo. Mu makuru twahawe ni uko yari arwaye indwara y’umuvuduko w’amaraso.”
Hategerejwe RIB kugira ngo ikore iperereza, umurambo we ujyanwe ku bitaro bya Murunda mbere y’uko ushyingurwa.
