Ibikorwa by’urugerero mwahize bizakomeza kunganira gahunda za Leta-KAMBOGO

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro urugerero rudaciye ingando, Kambogo Iildephonse, umuyobozi w’akarere ka Rubavu yongeye kwibutsa abarugiyeho ko ibikorwa by’urugerero bahize bizakomeza kunganira gahunda za leta.

Mu murenge wa Mudende niho hatangijwe urugerero rudaciye ingando muri aka karere kuri uyu wa 14 ugushyingo 2022, ruzitabirwa n’ Itorero ry’inkomezabigwi rya 10 rikazakora ibikorwa bitandukanye birimo kubaka imirima y’igikoni, ubwiriherero, no gutanga ibyangombwa by’ubutaka ku baturage mu gihe cy’amezi atatu.

Urugerero rudaciye ingando rwatangirijwe mu murenge wa Mudende, ruzitabirwa n’urubyiruko 52 rusoje amashuri, aho bazagaragaza umusanzu wabo mu mibereho myiza y’abaturage bagira n’uruhare mu cyerekezo cy’iguhugu 2050.

Mutimutuje Jeanne, uhagarariye uri rubyiruko avuga ko biteguye kandi bafite ubushake bwo gukorera Igihugu binyuze mu rugerero rudaciye ingando, avuga kandi ko hari na bimwe mu bikorwa bari basanzwe bakora, bityo bakaba bizeye ko umusaruro wabyo uziyongera.

Ati “Ibikorwa tugiye gukora tuzabikorana umurava, twari dusanzwe twubakira imiryango itishoye ubwiherero n’uturima tw’igikoni buri wa gatatu, turizera ko bizanadufasha kwesa imihigo mu murenge wacu.”

Umuyobozi w’Akarere, Kambogo Idelphonse watangije uru rugerero ku mugaragaro yashimiye uru rubyiruko n’inzego z’ibanze bafatanya buri munsi mu bikorwa by’ubukangurambaga kuri gahunda zitandukanye za leta.

Ati “Ibikorwa by’urugerero mwahize bizakomeza kunganira gahunda za Leta zisanzweho, zose zituganisha mu cyerekezo cyo kubaka Igihugu twifuza.”

Yakomeje ababwira ko kwitangira u Rwanda ku rugerero ari iteme rihuza ibyakera n’ibyubu hagamijwe kubaka ubumwe, kwigira n’ubudaheranwa mu banyarwanda, yavuze kandi ko ibikorwa bitangiye ari ingenzi mu kuzamura imibereho n’iterambere ry’abaturage

Ibikorwa bizakorwa mu mirenge yose y’akarere bizitabirwa n’urubyiruko rusoje amashuri ku nsanganyamatsiko igira iti “Duhamye umuco w’ubutore twimakaza ubumwe n’ubudaheranwa.”

Hirya no hino mu tugari muri uyu murenge, hazubakwa amazu y’abatishoboye n’imirima y’igikoni, ubwiriherero, hanatangwe ibyangombwa by’ubutaka 5,176.

Umuyobozi w’Akarere, Kambogo Idelphonse watangije uru rugerero ku mugaragaro yashimiye uru rubyiruko n’inzego z’ibanze bafatanya buri munsi mu bikorwa by’ubukangurambaga

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »