Huye: Abatuye mu Agacyamo barasaba gufungurirwa amazi

Abatuye mu mudugudu w’Agacyamo mu kagali ka Rukira  bavuga ko bifuza gufungurirwa amazi kuko bamaze igihe kirenga icyumweru akazu k’ivomo rusange ryabo karafunzwe batazi impamvu bakaba barimo kuvoma mu gishanga aho bakora urugendo rurenga ibilometero 4 bitewe n’ahababera hafi nk’uko abaganiriye na Rwandanews24 babivuga.

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 65 y’amavuko uvuga ko yari agiye ko asanzwe avoma ku ivomo ryo mu Agacyamo yagize ati: “Nibigera ku wa kane taliki ya 17 Ugushyingo 2022 batadufunguriye amazi biraba bibaye ibyumweru bibiri tuvoma Rwakabunga. Badufashe kuko abakecuru dufite imbaraga nke kuzamura ijerekani y’amazi mu gishanga biragora pe.”

Akomeza avuga ko bifuza gusobanurirwa impamvu bafungiwe amazi kandi bavoma bishyuye Atari ay’ubuntu babaha.

Mugenzi we witwa Nyiramana utuye mu Murenge wa Huye, akagali ka Rukira, umudugudu w’Agacyamo, we avuga ko ubu asigaye yohereza abana kuvoma mu gishanga cya Rwakabunga bakirirwayo kubera abantu benshi bigatuma abana bakerererwa ishuri.

Ati: “Njyewe ndabona mu minsi micye ku ishuri bazantuma abana kubera gukerererwa kuko mbohereza kuvoma bitewe n’uko ari kure, haba hari abantu benshi kandi haraterera. Nubwo bavoma bidatinze ariko kugenda batura baruhuka bituma barangara bakagera mu rugo batinze bitandukanye n’uko ku kazu k’amazi utuma Umwana ukaba wamutumaho undi ngo abanguke.”

<

Ibivugwa n’aba baturage byemezwa n’Umuyobozi w’uyu Mudugudu Sinamenye Védasté, uvuga ko imicungire mibi y’abashinzwe kwishyuza ku mavomo ariyo nyirabayazana w’iki kibazo abaturage bafite.

Ati: “Mu minsi ishize WASAC yakoze igenzura mu mudugudu wacu, basanga amavomo arenga atatu afite imicungire mibi y’umutungo arafungwa. Nk’ubuyobozi amavomo acungwa n’umudugudu twegereye WASAC tubereka uburyo tuzajya twishyura baradufungurira.”

Abajijwe impamvu hari ivomo ritarafungurwa abaturage bakaba barimo gukora urugendo rurerure bajya gushaka amazi meza, Mudugudu yagize ati: “Abaturage bagifite ikibazo ni abakoresha ivomo ryo muri centre ya Agacyamo. Iri vomo rigenzurwa n’itsinda ry’abantu bishyize hamwe. Nyuma y’igenzura basanze iri vomo ririmo amafaranga agera ku bihumbi 170.000frws. Ndimo kugerageza kubona umuyobozi w’iri tsinda kugirango komite yabo iganirizwe ikibazo cy’amazi kuri iri vomo gikemuke kandi vuba.”

Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Akagali ka Rukira Umutoni Christine, avuga ko iki kibazo yari aziko cyakemutse.

Ati: “Mu minsi ishize hari amavomo yari yarafunzwe, ariko yarafunguwe. Ntabwo narinzi ko hari ivomo rigenzurwa n’itsinda, ariko tugiye kubikurikirana.”

Mu kerekezo cya 2024 u Rwanda rwihaye, biteganyijwe ko umuturage azaba afite amazi meza ku ntera ya metero 200 mu mujyi na metero 500 mu bice by’icyaro, abaturage bose bakazaba bagerwaho n’amazi meza mu gihe kuri ubu abagera kuri 86% ari bo bayabona.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.