Gisagara: Barifuza ko bakoroherezwa kubona Imbabura zirondereza ibicanwa bakabungabunga amashyamba

Bamwe mu batuye mu karere ka Gisagara bavuga ko imwe mu mbogamizi ituma hakigaragara amashyamba yangirika ari uko Imbabura zirondereza ibicanwa bamwe batabasha kuzigondera bigatuma bangiza amashyamba bashakamo inkwi zo gucana kuko Imbabura zatanzwe na REMA binyuze mu mushinga wa Green Amayaga zitabagezeho bose nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Ibi byagarutsweho n’abarwanashyaka ba Green Party mu karere ka Gisagara nyuma yo guhabwa ubumenyi ku kubungabunga ibidukikije nk’imwe mu nkingi iri shyaka rigenderaho.

Isingizwe Aline ni umwe mu bavuga ko abaturage b’amikoro macye aribo bafite ikibazo cyo kubona Imbabura zirondereza ibicanwa.

Ati: “Ntabwo muri Gisagara twese tunganya ubushobozi kuburyo buri muturage yagura Imbabura irondereza iicanwa kuko zirahenze. Niba Imbabura igura hagati y’amafaranga ibihumbi 35000frws na 45frws, urumva ko ari menshi ugereranyije n’uko Ubukungu bwifashe kuva icyorezo cya covid19 cyagera mu Rwanda mu 2020.”

Akomeza avuga ko bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’ibiciro bihanitse by’iiribwa ku isoko, bigoye ko umuntu yafata amafaranga angana k,uriya ngo ayajyane ku isoko kuyagura Imbabura.

Abarwanashyaka ba Green Party bahawe ubumenyi ku kubungabunga amashyamba bafashe ingamba nshya

Mugenzi we Habanabashaka Jean Bosco, we agira ati: “Bigaragara ko ibikorwa bya muntu aribyo byangiza iidukikije ku kigero kinini by’umwihariko amashyamba. Icyakorwa ni ugukoresha Imbabura zirondereza ibicanwa, amakara, gaz n’ibindi bishobora gufasha mu kubungabunga amashyamba.”

Abajijwe niba Imbabura zatanwe n’Ikigo cy’igihugu cyo kurengera ibidukikije (REMA) binyuze mu mushinga Green Amayaga zarabatengushye mu kubungabunga amashyamba, yagize ati: “Imbabura REMA yatanze zabaye nk’agatonyanga mu Nyanja kuko ntabwo twese zatugezeho kandi uwayihawe ntiyakwemera no kuyigutiza cyangwa kuyigurisha kugirango nawe uyibone. REMA idufashije natwe yazadutekerezaho cyane abafite amikoro macye.”

Umuyobozi wungirije w’ishyaka Green Party Gashugi Leonard, aganira na Rwandanews24 yavuze ko ibibangamiye ibidukikije ari byinshi, ariko bakomeje gukora ubuvugizi ngo hagire icyakorwa bigabanuke, aho bishoboka bicike burundu ndetse ahandi abaturage bigishwe uburyo bwo kubana nabyo banahangana n’ingaruka zabyo.

Ati: “Kubungabunga ibidukikije ni imwe mu mahame ngenderwaho y’ishyaka ryacu. Bimwe mu bibangamiye ibidukikije by’umwihariko amashyamba, harimo kuba abantu bahunga ibice by’icyaro bakajya mu mijyi kugirango begere iterambere. Ibi bituma ahateye amashyamba bayatema hagahinduka mu miturire ariko ntabwo aribyo.”

Abajijwe niba gutura aho amuntu ashaka Atari uburenganzira bwe, yagize ati: “Ntabwo tubuza abantu gutura aho bashaka, ahubwo icyo turimo gukoraho ubuvugizi ni ukugirango ibyo abantu bakurikira mu mijyi babyegerezwe aho batuye naho hatere imbere uko bayifuza, amashyamba nayo agumane ubusugire bwayo.”

Madame Masozera Jacqueline ushinzwe Imari muri Green Party na Iyakaremye Innocent ushinzwe imyitwarire mu Ntara y’Amajyepfo

 Umushinga wa Green Amayaga uzamara imyaka itandatu witezweho kugera ku miryango hafi miliyoni n’igice, ukaba uzaha akazi abasaga ibihumbi 350, barimo abasaga 50% by’abagore, abenshi muri bo bakaba ari urubyiruko.

Hazabungabungwa kandi amashyamba kimeza kuri hegitari zisaga 500, zirimo ishyamba kimeza rya Kibirizi-Muyira rifite hegitari zisaga 350, kubungabunga imigezi n’inkombe z’amazi ku buso bwa Hegitari ibihumbi 263, no gutera ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari 1000.

Kubungabunga amashyamba ni imwe mu ngingo nyinshi zikubiye mu masezerano  y’ I Paris u Rwanda rwashyizeho umukono (Paris Agreements) n’ amasezerano ya Kigali u Rwanda rwashyizeho umukono, ashyiraho ingamba zo kubungabinga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ ibihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *