Nk’uko byagarutsweho n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ihuriro ry’Umuryango Unity Club ko hari bamwe mu bayobozi barangwa n’imyitwarire itari myiza harimo n’ubusinzi, byavuzwe ko hari umudepite umaze kugaragara inshuro eshanu inzego z’umutekano zimubona yanyoye inzoga yahuha mu cyuma bagasanga yarengeje igipimo cy’izo agomba kunywa igihe agiye gutwara Ikinyabiziga.
Mugitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 14 Ugushyingo 2022, Rwandanews24 yabonye ibaruwa ya depite Mbonimana Gamariel wari umudepite mu Nteko ishinga amategeko y’ u Rwanda yegura kuri uwo mwanya, ikaba inayifitiye kopi.
Mbonimana wo mu ishyaka rya PL (Partie Liberal), Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa rubanda aherutse gukomozwaho n’umukuru w’ Iguhugu Paul Kagame ko yafashwe kenshi atwaye imodoka yasinze.
Mbonimana yavutse mu 1980 muri Kamonyi. Ari mu Nteko ishinga amategeko nk’umudepite kuva mu 2018.
Mu kazi ka leta yagatangiye ari umwarimu ku ishuri ribanza rya Rusave (Nzeri 2001-Ukuboza 2003).
Yaje kuba umwarimu n’umuyobozi ku ishuri rya Institut Don Bosco Kabarondo (Mutarama 2009- Gicurasi 2013).
Guhera muri Mata 2014, yabaye umwarimu muri kaminuza Mount Kenya University.
Guhera muri Mutarama 2015 kugeza muri Werurwe 2016 aba umwarimu (senior lecturer) n’umuyobozi w’ishami ry’uburezi ( Head of Department of Education) muri Mahatma Gandhi University Rwanda..
Muri Werurwe 2015, yagiye muri kaminuza ya Kigali aho yakoze akazi gatandukanye karimo kuba umwarimu ndetse n’umuyobozi w’amashami yayo.
Yagaragaye muri politiki mu buryo bweruye kuva tariki 4 Nzeri 2018, atorerwa kuba Depite arahira tariki 19 Nzeri uwo mwaka. Yari muri komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga umuco n’urubyiruko.
Taliki 28 Gicurasi 2019, umutwe w’abadepite wamugize umudepite mu bagize inteko y’ibihugu bivuga igifaransab muri komite ishinzwe uburezi, itumanaho n’iby’umuco.
Umwanya yari arimo urajyamo uwari umukurikiye ku rutonde ishyaka rye ryatanze muri komisiyo y’amatora.
Mbonimpa abaye umuyoboke wa PL weguye mu nshingano yariho nyuma yo kuvugwaho ubusinzi nyuma y’undi wo muri iryo shyaka weguye ku buyobozi bw’akarere ka Kamonyi kubera icyo kibazo mu bihe byashize.

Hari ukuntu abantu mubona amahirwe mukayakinaho rwose!njya mabareeeeba ibyo mwigira nkababara cyane! Nk ubu uwampa amahirwe nkayo muba nwagize . Nkabona untungira agatoki gusa ngo urebe , Mukuri ntabwo uwantungiye agatoki yakwicuza . Ariko nabuze Aho napfumurira. Nashatse ibyoangombwa byose mbyibikaho ariko nabuze uwamfata akaboko . Nakwitanga ku manywa na nijoro.