Rutsiro: Muhawenimana w’imyaka 18 yarohamye mu kivu ahita apfa

Muhawenimana Pelagie, wo mu karere ka Rutsiro yarohamye mu kiyaga cya kivu ahita apfa.

Muhawenimana, uvuka mu murenge wa Manihira, akagari ka Tangaboho mu mudugudu wa Kadehero wari wagiye gusura umuryango wa Umwanamurizi Alphonsine, ho mu murenge wa Boneza, akagari ka Remera, ho mu mudugudu wa Muyange ni naho yarohamiye kuri uyu wa 13 ugushyingo 2022 mu masaha y’igicamunsi ashyira saa cyenda n’igice z’amanywa.

Mudaheranwa Christophe, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Boneza yahamirije Rwandanews24 aya makuru.

Ati “Muhawenimana yamanukanye n’urungano rw’abana bagenzi be 3 bo muri urwo rugo bajya koga ahita arohama arapfa.”

Mudaheranwa yasabye abaturage kwirinda kwishora mu kivu batazi koga cyangwa bafite ama jiri y’ubuzima (life jacket) mu kwirinda impanuka.

Umurambo wavanwemo yapfuye, kuri ubu hategerejwe ko ujyanwa ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Ikiyaga cya Kivu

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *