Nyuma y’imirwano imaze iminsi ishyamiranyije ingabo z’igisirikari cya Congo FARDC na M23, abarenga 60 bamaze kwakirwa ku butaka bw’u Rwanda bahunze iyi mirwano.
Amakuru agera kuri Rwandanews24 aturuka mu mirenge ya Bugeshi na Busasamana avuga ko mu masaha yigicamunsi kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2022 abaturage bakwiye imishwaro bagahungira mu Rwanda bahunze iyi mirwano.
Izi mpunzi zahunganye amatungo yabo arimo inka, intama n’ihene.
Mvano Nsabimana Etienne, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana yaduhamirije aya makuru avuga ko bategereje inzego zindi bafatanya kuyobora ngo bashake aho izi mpunzi bazakirira.
Ati “Tumaze kwakira impunzi zisaga 50 mu murenge wa Bugeshi n’izindi 13 zinjiriye muri Busasamana zose zikaba zahunze imirwano ikomeye yabyutse ishyamiranyije FARDC na M23.”
Mvano akomeza avuga ko izi mpunzi bamaze kuzakira bakaba bategereje inzego zitandukanye bafatanya mu miyoborere ngo bazishakire aho ziraza kuba zikinze umusaya n’ibizitunga.
Amakuru Rwandanews24 yahawe n’umuturage wo mu kagari ka Rusura ho muri uyu murenge ngo n’uko abaturage bamwe bafite ubwoba kubera bombe zirimo kuraswa muri Kibumba ku ruhande rwa Congo.



Ariko Leta ya Congo yakise kigihesha abaturage bayo amahoro Koko?
Abaturanyi nabo rwose? Umunsi umwe bakadutera amabuye,umunsi ukurikiyeho tukabacumbikira
Izo mpunzi nizifashwe kubonaho zitaba zikinze umusaya kuko nabo sibo.
Hatari