Ishimwe Danny wiga mu ishuri ryisumbuye rya Cyimbili afunzwe nyuma yo gufatirwa hanze y’ikigo cy’ishuri anywa Urumogi urundi arufite mu mufuka.
Uyu musore yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2022. Aho byabereye mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kigeyo ho mu kagari ka Nkora.
Ishimwe wafatanwe urumogi asanzwe yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye mu ishami rya MEG.
Rutayisire M. Deogratias, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigeyo yahamirije Rwandanews24 aya makuru.
Ati “Umwana wafatanwe urumogi umuryango we usanzwe utuye mu karere ka Musanze, yari amaze iminsi akekwaho ubujura bwo kwiba abana b’ababahungu babana, mu rukerera nibwo yasohotse inyuma y’ikigo nta ruhushya maze umuzamu na animateur banukurikiye basanga arimo anywa urumogi urindi arufite mu mufuka, aho bamusanze mu cyumba cyahoze ari ishuri kitagikoreshwa.”
Nyuma yo gutabwa muri yombi kuri ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kivumu.

Urubyiruko rwacu rurikwangirikape