Rubavu: Abaturiye Sebeya baracyagorwa no kugeza umusaruro ku isoko

Bamwe mu baturage baturiye umugezi wa sebeya wanabasenyeraga bavuga ko kuri ubu uyu mugezi wababereye umuturanyi mwiza, kuko umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi wiyongereye nubwo bagisanga ibikorwa remezo byo kubafasha kuwugeza ku isoko bikiri imbogamizi.

Nk’uko byagaragajwe kenshi n’Ubuyobozi, uyu mugezi wa Sebeya wari ikibazo ku baturage bawuturiye ariko batangiye kubonamo igisubizo kuko umushinga wo kubungabunga uyu mugezi umaze kuzamura imibereho yabo aho baciriwe amaterasi ndinganire ku misozi ihanamye bakabasha guhinga bakeza none barasaba ko bahabwa n’umuhanda ubafasha kugeza umusaruro wabo ku isoko.

Umushinga wo kubungabunga icyogogo cy’uyu mugezi, abaturage bishimira intambwe bamaze gutera kubera kubungabunga sebeya nubwo hakiri imbogamizi ku mihanda.

Nyirabarirushya Annonciata wo mu murenge wa Nyundo avuga ko nubwo umugezi wa Sebeya wamusenyeraga ubu ari mu bisubizo kuko bamukoreye amaterasi none akaba umusaruro wariyongereye.

Ati “Sebeya yaruzuraga ikantwarira ubutaka n’imyaka iyo nabaga nahinze, ubu n’ibyishimo kuko ubu umurima wange bawukozemo amaterasi ntaho ubutaka bwajya, gusa dusigaye tugorwa no kugeza umusaruro ku isoko.”

<

Semagambo Fabien wo mumurenge wa kanama avuga ko umusaruro w’ibirayi wiyongereye bakaba bagorwa no kugeza umusaruro ku isoko.

Ati “Ntabwo twahingaga ibirayi ariko kuva amaterasi yacibwa umusaruro wabyo warabonetse igisigaye ari imbogamizi n’imihanda idakozwe kuko kubigeza ku muhanda aho imodoka zibipakirira biduhombya.”

Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko ikibazo cy’abaturage cyo kutabasha kugeza umusaruro ku isoko kizwi kandi kigiye gukemuka vuba.

Ati “Ikibazo cy’umuhanda Mahoko-Nkomane utarakorwa kirazwi ariko inyigo yawo igiye kurangira, kandi n’umwe mu mihanda Umukuru w’Igihugu yemereye abaturage, biri muri gahunda yo gufasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku isoko, inyigo nirangira umwaka utaha tuzashaka amafaranga umuhanda uhite ukorwa kuko urakenewe.”

Kambogo yaboneyeho gusaba abaturage kurushaho kubungabunga no kubyaza umusaruro amaterasi baciriwe.

Umushinga Ubungabunga Icyogogo cya Sebeya ushyirwa mu bikorwa na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo gishinzwe Umutungo Kamere w’ Amazi mu Rwanda (RWB), gifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Kubungabunga Ibidukikije (IUCN) n’Umuryango w’Abaholandi ugamije Iterambere (SNV) hamwe n’uturere twa Rutsiro, Ngororero, Nyabihu na Rubavu.

Umusaruro w’ibirayi wabonetse ku bwinshi nyuma yuko baciriwe amaterasi
Umugezi wa sebeya warabungabunzwe

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.