Kuki Umwami Rwabugili yahise Ruhango rwa Nanga Ingare?

Abatembera mu mujyi wa Kigali cyane cyane abakerarugendo bazi kuri Mont-Kigali bazi ahantu bita mu Ruhango rwa Nanga Ingare ni mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kigali, Akagali ka Ruliba mu Mudugudu wa Ruhango.

Muri uyu Murenge wa Kigali hari imidugudu ibiri yose yitwa Ruhango ari umwe muri yo yitwa Ruhango rwa Nanga Ingare uwundi ukitwa Ruhango ya Kigali.

Mu rwego rwo kumenya amateka y’Umwami Kigeli wa IV Rwabugiri Sezisoni wari utuye mu Ruhango rwa nanga ingare avuye mu Rwanda rwa Gasabo mbere y’ uko yambuka Nyabarongo agana y’i Nduga na Marangara The Forefrontmagazine.com yegereye abasaza babiri b’inararibonye babyirutse ku ngoma y’umuhungu we Yuhi wa IV Musinga.

Mu kiganiro kirambuye na Mbonabucyabucya mwene Semafigi ya Gafurufuru ka Mutarindwa wa Bikari ka Nsiku ya Ruturi bo mu miryango y’abakannyi ibwami na mugenzi we Karengera ya Serugendo wari ushinzwe kugaba (…)

Aba bakambwe  batarataha I jabiro kwa Jambo muri 2015 batwemereye ko umwami Kigeli wa IV Rwabugiri Sezisoni yari atuye kuri Mont Kigali aho bita  mu Ruhango rwa nanga ingare.

Bavuze bati “ Rwabugili yaje gutura hano avuye mu Rwanda rwa Gasabo mbere yuko yambuka Nyabarongo agana y’i Nduga na Marangara ibi tubihagazeho kuko twabyirutse ku ngoma y’umuhungu we Yuhi wa IV Musinga.

Mu kiganiro kirambuye na Mbonabucyabucya mwene Semafigi ya Gafurufuru ka Mutarindwa wa Bikari ka Nsiku ya Ruturi bo mu miryango y’abakannyi ibwami na mugenzi we Karengera ya Serugendo wari ushinzwe kugaba imisozi ku ngoma ya Rwabugiri badutangarije ko uwo musozi wari usanzwe witwa Ruhango ya Bwanacyambwe.

Uwo musozi waje kwitwa Ruhango rwa Nanga Ingare biturutse ku mugore wa Rwabugili witwaga Bashyakaza Watayekotero ubwo yabwiraga umwami ati : « Ni njyewe ukugize », Rwabugili amusubiza ati : « Ungize ute? umpaye ki sha ? Igihugu kibaye cyawe ? Kuva ubu nanga ingare ».

Rwabugili yahise ababara ava mu Ruhango rwa Bwanacyambwe asanganira ingabo ze ku musozi uhegereye wa Mwurire mbere y’ uko bagana i Shyorongi mu nzoga za Rubingo, aho Ruganzu wa II Ndoli yigeze kwiyoberanya akigira umuhinzi mu bandi mu nyuma akaza kwivugana Umuhinza Rubingo ku bw’amasinde yari afitanye na se Cyilima Rujugira mbere y’uko u Rwanda rwigarurirwa n’Abanyabungo.

Byumvikane ko kuva ubwo uwo musozi wa Mont Kigali ahategeye muri MERA NEZA hiswe Ruhango rwa Nanga Ingare bitewe n’ agasuzuguro umugore yakoreye Umwami.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »