Inzozi za Manzi Rukundo Didier mu mboni z’ababyeyi be

Manzi Rukundo Didier, n’umusore w’imyaka 25 wo mu karere ka Nyarugenge ubarizwa mu itsinda IGANZE ricuranga mu njyana gakondo aho umuryango we wihimira ibyo amaze kugeraho abikesha umuziki.

Manzi muri kaminuza yize Digital Media Production, ari naho yavanye icyiciro cya mbere cya kaminuza muri IPRC Kigali.

Manzi n’umusore watangiye umuziki akiri umwana muto, kuko yacurangaga muri Kiliziya gusa gukora umuziki nk’umwuga akaba amaze imyaka 3 nk’uko Kazarwa Doreen, umubyeyi we wari witabiriye igitaramo umusore wabo yacuranzemo yabitangarije Rwandanews24.

Ati “Arabikunda bimuha amahoro n’uburyo bwo kubaho (amafaranga) kuko abasha kwikorera byose akeneye natwe aho tumukeneye akaba yatwunganira.”

Akomeza agira ati “Impano ye irashimisha kuko mbona ari ikintu akunze cyane, ikindi bimufasha kutarangara nk’abandi basore bakiri bato, ikindi impano ye imufasha mu kwiteza imbere k’umusore bigatuma abasha kwifataho inshingano, iyo bitaba impano ye wenda ntabwo yari kuzabona akazi k’ibyo yize dore ko kabuze.”

<

Akomeza kandi avuga ko kwitabira igitaramo yataramiyemo bimunezeza cyane, kuko no mu busanzwe akunda injyana gakondo.

Itsinda Manzi aririmbamo ni rimwe mu matsinda aririmba gakondo akunzwe kwiyambazwa mu mujyi wa Kigali no mu ntara.

Manzi Rukundo Didier, Wize muri IPRC yahisemo gukora ibyo akunda (gucuranga) aho gukora ibyo yize
Bamwe mu bagize itsinda Manzi aririmbamo bashimishije abitabiriye aho baheruka gutaramira muri Rubavu
Manzi Rukundo Didier hagati y’ababyeyi be, bose akanyamuneza kari kose

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.