Inama y’Abaminisitiri yemeje amasaha mashya yo gutangira amasomo n’umurimo

Kugicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 11 Ugushyingo 2022, Perezida Paul Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri yafatiwemo ibyemezo bitandukanye birimo amasaha mashya yo gutangiriraho amasomo n’umurimo.

Ingingo z’amasaha mashya, inama y’abaminisitiri yanzuye ko abanyeshuri bazajya batangira amasomo azajya atangira saa mbiri n’igice za mugitondo bagataha saa kumi n’imwe z’umugoroba, naho abakozi bakazajya batangira akazi saa tatu za mugitondo bagataha saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Inama y’Abaminisitiri yavuze ko izi gahunda zizatangira kubahirizwa muri Mutarama 2023, Minisiteri zibifite mu nshingano zikaba zizatangaza amakuru arambuye kuri zo.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »