Eng. Jean Claude Musabyimana wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ni muntu ki?

Nk’uko bikubiye mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa kane taliki ya 10 Ugushyingo 2022, Perezida Kagame yasimbuje Gatabazi Jean Marie Vianney wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’ Igihugu, Eng. Jean Claude Musabyimana.

Itangazo rigira riti “Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116; None kuwa 10 Ugushyingo 2022, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize Bwana Jean Claude Musabyimana, Minisitisi w’Ubutegetsi bw’Igihugu.”

Impamvu zo gusimburwa kuri izo nshingano muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ntizagaragajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu izina rya Perezida Kagame.

Musabyimana Jean Claude umusimbuye, yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).

Mbere yo gukora izo nshingano Musabyimana yabaye Umunyamabanga Uhoraho mu yahoze ari Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba (MINILAF).

Afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 15 nk’umwarimu n’Umuyobozi mu Nzego bwite za Leta.

Mu mwaka wa 2016 n’uwa 2017, yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, asimburwa na Gatabazi. Yanayoboye Akarere ka Musanze ndetse anakabera Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »