Abakorera ndetse n’abarema isoko rya Mahoko bavuga ko babangamiwe n’amakamyo anyura muri uyu muhanda kandi ufunganye bakaba basaba Akarere gushyira mu bikorwa umwanzuro w’inama njyanama wemeza ko uyu muhanda wagirwa uw’icyerekezo kimwe (sens unique).
Isoko rya mahoko riherereye mu karere ka Rubavu, umurenge wa Kanama, akaba ari rimwe mu masoko aremwa ni abaturage benshi muri aka karere.
Bamwe mu barema iri soko baganiriye na Rwandanews24 badutangarije ko amakamyo akoresha umuhanda urinyuraho ababangamiye cyane, kuo inshuri nyinshi usanga yafunze umuhanda.
Ati “Akenshi usanga abashofeti bafunze umuhanda ngo ntwabavugaho, inama njyanama y’akarere yigeze kwanzura ko hashyirwa sens unique ariko byarananiranye, ibibikamyo bizaruhukira mw’isoko bimare abantu nihatagira igikorwa bikimurirwa ahandi.”
Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko ikibazo abaturage bafite kizakemurwa n’ikorwa ry’umuhanda Mahoko-Nkomane kandi ko mu mwaka utaha nta gihindutse imirimo yo kuwutunganya izatangira.
Ati “Iki kibazo kizakemurwa ni hakorwa umuhanda wa Mahoko-Nkomane, kandi inyigo yawo igeze kure kuko ni umwe mu mihanda Perezida wa Repubulika yemereye abaturage uzakomeza ukagera muri Gishwati ngo ufashe abaturage kugeza umusaruro wabo ku isoko, kandi nta gihindutse umwaka utaha imirimo yo kuwukora izatangira.”
Kambogo akomeza avuga ko inyigo nirangira umuhanda uzahita ukorwa, kandi mu nama twakoze iriya sens unique (icyerekezo kime) tarayemeje umuhanda nukorwa izahita ijyaho kugira ngo dufashe abaturage kuko amakamyo ahanyura abangamiye abaturage.
